Ubwiza bw’amakanzu y'imideli yaserukanwe n’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi harimo n’iyakorewe mu Rwanda – AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/05/2025 12:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubwiza bw’amakanzu y'imideli yaserukanwe n’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi harimo n’iyakorewe mu Rwanda – AMAFOTO

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World) rirarimbanije, aho abakobwa bahataniye ikamba bamaze gutangira kwigaragaza mu byiciro bitandukanye. Kuri ubu, amafoto afitanye isano n'icyiciro cya World Designer Fashion Award yamaze gufatwa, mu gihe icyiciro cya Top Model giteganyijwe kuba ku itariki ya 24 Gicurasi 2025, kikabera muri Trident Hyderabad, ahantu hihariye mu buranga mu Buhinde.


Ni muri uru rwego hatangiye kugaragazwa imideli yihariye yambawe n’abakobwa bose uko ari 112, imyambaro ibereye ijisho, ihishe ubusobanuro bwimbitse bujyanye n’inkomoko n’umuco w’aho bakomoka.

Umwe mu myambaro ukomeje kuvugisha benshi ni uwo Natasha Nyonyozi, uhagarariye Uganda yaserukanye. Ni ikanzu yahanzwe n’umunyarwanda Tanga Design, umwe mu bahanzi b’imideli bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere.

Iyi kanzu yitwa ‘Ikamba’, yahanzwe mu 2020 mu rwego rwo kwambarwa n’abakobwa batatu bari bitezwe kugera ku cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda. Gusa byarangiye batayambaye.

Tanga Design yavuze ko bari bemeranyije na Rwanda Inspiration Back Up ko Miss Nishimwe Naomie yari kuyiserukana mu irushanwa rya Miss World 2021. Gusa byaje kurangira Naomie atayiserukanye, iyi kanzu ikomeza kubikwa kugeza ubwo igaragaye yambawe na Miss Natasha Nyonyozi.

Mu ijoro ryakeye, Natasha Nyonyozi yahisemo kwambara iyi kanzu nk’umwambaro we wo mu cyiciro cya World Designer Fashion Award. Uburyo yasobanuye icyo uyu mwambaro usobanuye byatumye benshi bamushyigikira kurushaho.

Mu magambo ye, Nyonyozi yagize ati: “Mu mwambaro wanjye wa World Designer nahisemo kwambara ikanzu yakozwe na Tanga Design, ifite ibiranga Uburengerazuba bwa Uganda y'Amajyepfo n’Umushanana w’u Rwanda kubera isano bifitanye. Iyi kanzu ni ishimwe ku muco wa Uganda n’u Rwanda, yubatse mu buryo bugezweho kandi ijyanye neza n'iki kirango gakondo ‘Ibyanganga’ nashyize iburyo ku mutwe, gisobanura ishema n’ubwami.”

Tanga Design, umaze kuba ubukombe mu Rwanda, akunze gukorana n’abahanzi n’ibyamamare nka Bwiza, Butera Knowless, ba Nyampinga nka Nishimwe Naomie, Muheto Divine, ndetse aheruka no kwambika icyamamare mpuzamahanga John Legend ubwo yaririmbiraga i Kigali.

Nubwo u Rwanda rutitabiriye iri rushanwa kuva mu 2022 ubwo amarushanwa y’ubwiza yahagarikwaga, ntibyabujije ko ubuhanzi nyarwanda bukomeza kugaragara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mideli, umuziki n'ibindi.

Irushanwa rya Miss World 2025, ribaye ku nshuro ya 72, rizasozwa ku wa 31 Gicurasi 2025 mu Buhinde. Riri kubera muri iki gihugu ku nshuro ya gatatu nyuma y’uko ryahabereye mu 1996 no mu 2024.

Kugeza ubu, ibihugu 11 byamaze kwikura muri iri rushanwa birimo: Costa Rica, Guinée-Bissau, Iraq, Lesotho, Liberia, Macau, Maroc, Norvège, Slovakia, Tanzania, na Uruguay. Ariko nanone, hari n’ibihugu byari bimaze igihe bititabira byagarutse birimo: Albania, Armenia, Guinée équatoriale, Kirghizistan, Latvia, Macédoine du Nord, Suriname, na Zambie.

Mu bakobwa 112 bitabiriye, Núria Assis uhagarariye Angola ni we mukuru kurusha abandi, mu gihe abato barimo Marija Mišurova wa Latvia na Khisa Khin wa Myanmar bafite imyaka 17 gusa.

Uzegukana ikamba azasimbura Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque, wari waryegukanye mu mwaka wa 2024.

Natasha Nyonyozi niwe uhagarariye Uganda muri Miss World 2025

Yaserukanye ikanzu yakorewe mu Rwanda mu ifatwa ry'amafoto ya 'World Designer Award Fashion Shoot' bikora ku mitima ya benshi

Yasobanuye ko yahisemo iyi myambaro kuko ifite ibihuza Uganda n'u Rwanda

Ahagarariye Mexique

Yitwa Maryely Leal

Uhagarariye Guyana ni iyi kanzu yaserukanye

Valeeria Peerez wa Puerto Rico

Uhagarariye Kyrgyzstan ni iyo kanzu yaserukanye

Suchata wa Thailand

Ahagarariye Côte d’Ivoire

Uwa Cameroon

Jutta uhagarariye Ghana

Nigeria nayo irahagarariwe

Uwa Martinique ni uko yaserutse

Ecuador

Dereje wa Ethiopia yatunguranye

U Bushinwa

Emma wa Canada

Ahagarariye Belize

Benshi bagiye baserukana imyambaro ishushanya imico yabo

Anicia wa Botswana

Bose bari bateguye

Umukobwa uhagarariye Sudan y'Epfo yaserukanye umukenyero


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...