Binyuze mu bitangazamakuru binyuranye n’imbuga nkoranyambaga
zitandukanye, ubwiza bwa Beyonce bwongeye guhagarika ibintu ndetse bimwe mu
binyamakuru byanditse bitangarira ubwiza afite n’imyaka amaze kugira igera kuri
40.
Yari yambaye imyambaro iteye amabengeza yakozwe n’abadozi b'abahanga by’umwihariko
mu byerekeranye n’imideli bafite uburambe bw’imyaka 49 bakora imirino yo
gutunganya imyambaro no kwambika abantu bo mu nzu ya Alexandre Vauthier mu gihughugu cy’u
Bufaransa.
Ijipo ndende isatuye ku ruhande igaragaza ikimero niyo Beyonce yari
yambaye iri mu ibara ry’icyatsi gishashagirana, hejuru yari yambaye umwenda umwegereye w’umukara
ugaragaza, mu gatuza he yari yambayemo
umukufe w’umulinga wa diyama, kimwe n’impeta ku ntoki ze n’inkweto ndende z’umukara
zibanzirizwa ku birenge n’udukomo turabagirana twambarwa ku maguru.
Ubwiza bwa Beyonce bukunze kuvugisha benshi

Mu kwezi gushize kuwa 04 Nzeri 1981 ni bwo Beyonce yabonye izuba, ubu yujuje imyaka 40
Guhera mu 2008 Beyonce ni umugore w'umuraperi Jay Z bafitanye abana 3
Umutungo wa Beyonce muri uyu mwaka ubarirwa hagati ya Miliyoni 420 na 500 z'amadorali
Beyonce yiyerekana mu myambarire idasanzwe 


