Humble
Jizzo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026, mu butumwa
yanyujije kuri konti ye ya Instagram, aho yasangije abamukurikira uko yakiriye
uyu munsi wihariye.
Uyu
muhanzi yatangiye ubutumwa bwe ashimira Imana kuba yamuhaye undi mwaka wo
kubaho, gukunda, kwiga no gukura, avuga ko buri mwaka mushya ari impano
idakwiye gufatwa nk’ibisanzwe.
Yagize
ati: “Ni isabukuru yanjye! Mana, ndagushimira ku wundi mwaka w’ubuzima.
Nishimiye cyane imigisha ukomeza gushyira mu buzima bwanjye, cyane cyane aba
bantu beza wampaye.”
Muri
abo bantu, Humble Jizzo yashimiye by’umwihariko umugore we Amy Blauman,
amugaragariza ko amufata nk’umwe mu migisha ikomeye Imana yamuhaye.
Humble
Jizzo kandi yavuze ko kwizihiza isabukuru ye byabaye kimwe mu bihe byiza kandi
by’umwihariko yagize mu buzima bwe.
Yavuze
ko ibirori byabaye ku munsi wabanje byamubereye “kimwe mu bihe byiza kandi
bitazibagirana” yagize, ashimira buri wese waje kumushyigikira no kumwereka
urukundo.
Uyu
muhanzi kandi yavuze ko muri uyu mwaka Imana yamuzaniye inshuti nshya, ibintu
na byo yashyize mu byatumye awufata nk’umwaka wihariye.
Mu
bintu bine bikomeye Humble Jizzo yavuze ko byamushimishije muri uyu mwaka,
harimo kongera kubona Urban Boyz bahurira ku rubyiniro.
Urban
Boyz, itsinda ryamamaye cyane mu muziki nyarwanda, riherutse kongera kugaragara
hamwe ku rubyiniro nyuma y’imyaka icyenda, ubwo ryataramiraga abafana muri
Zaria Court i Kigali, ndetse n’i Rubavu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika
Festival.
Kuri
Humble Jizzo, kuba yarongeye kuririmbana na mugenzi we Nizzo na Safi Madiba,
byari ibintu yifuzaga kandi yasengeraga.
Yavuze
ko kubona “abahungu” ba Urban Boyz bongeye guhagarara ku rubyiniro ari kimwe mu
bintu byamukoze ku mutima cyane.
Humble
Jizzo yavuze ko nubwo hari amasengesho ashobora gusubizwa nyuma y’igihe, iyo
Imana iyasubije, ibikora mu buryo bwiza.
Ibi
yabivuze mu gihe Urban Boyz yongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka itari
mike buri umwe akomeza ibikorwa bye ku giti cye.
Uretse
gushimira Imana ku byo amaze kugeraho, Humble Jizzo yanateguje abakunzi be ko
afite amatangazo abiri akomeye ari hafi gutangaza.
Nubwo
atigeze atangaza ibyo ayo matangazo azaba arebaho, yavuze ko ari ibintu Imana
yamaze gutegura kandi ko atazuyaje kubisangiza abantu igihe nikigera.
Yagize
ati: “Hagiye kuza amatangazo abiri akomeye. Mana, sinshobora gutegereza
gutangaza ibyo wateguye. Hari ikintu kimbwira ko iki gice gikurikiyeho kigiye
kuba cyihariye.”
Yasoje
ashimira Imana ku byo yamaze kumukorera ndetse n’ibindi byose yizeye ko bikiri
imbere, avuga ko yiteguye gutangira undi mwaka w’ubuzima ayobowe na yo.
Humble
Jizzo ni umwe mu bagize Urban Boyz, itsinda ryagize uruhare rukomeye mu
kuzamura no gukundisha Abanyarwanda injyana ya Afrobeat, R&B na Hip Hop mu
bihe bitandukanye.
Kuri iyi sabukuru ye, ubutumwa bwe bwibanze ku gushimira Imana ku buzima, ku bantu beza yamushyiriye mu buzima, ku nshuti nshya, ku kuba yarongeye kubona Urban Boyz bari hamwe ndetse no ku bindi bikorwa bibiri bikomeye yavuze ko biri hafi gushyirwa hanze.

Humble
Jizzo ari kumwe n’umugore we [Uwa kabiri iburyo] yamushimye mu ruhame agaragaza
uruhare yagize ku buzima bwe

