Iyo uvuze izina Delilah Asiago, abenshi bakurikiranye imikino y'amasiganwa y'amaguru baramwibuka mu myaka ya za 2000, yarabiciye biracika nk'ikirangirire. Uyu mugore Delilah Asiago w'imyaka 49 y'amavuko yubikaga inda ku muyaga mu masiganwa ibyaje kumuha amafaranga menshi cyane aho yakabaye ari mu baherwe Kenya itunze ariko yariye iraha amafaranga yari atunze arayoyoka yose.
Delilah yabaye icyamamare gitunze amafaranga none asoroma icyayi
Kenyans.co, ivuga inkuru ya Delilah Asiago, wari uzwiho umuvuduko no kwihuta, wazamuye ibendera rya Kenya mu marushanwa mpuzamahanga akomeye yegukana imidari ya zahabu mu birori nka Steamboat Classic aho yanditse amateka ku isi. Imikino yose yo muri Afurika, Shampiyona y'isi, Bay to Breakers aho hose yashyizeho agahigo ko kwiruka ibirometero 12 ku muvuduko uri hejuru kandi udahinduka.
Delilah Asiago kandi yamamaye guhera mu 1995 akina mu masiganwa y'amagare. N'ubwo afite izina rizwi, uwahoze afite rekodi ku isi kuri ubu arimo kwibasirwa n'ubukene. Kuva ku midari ya zahabu akajya gusoroma icyayi ahetse agatebo nk'umucanshuro ushaka amaramuko, ni bimwe mu bituma yahindutse igitaramo kuri benshi bumva inkuru ye.
Yitabiriye amasiganwa akomeye nka Great Lake Marathon mu 2002, Marato ya Nairobi mu 2003, Marato ya Rotterdam mu 2004 na Marato ya Dubai mu 2006 n'ayandi. Raporo yerekana ko marato ya Delilah yitabiriye i Dubai iri mu birori byamwinjirije amafaranga menshi, aho uwatsinze yinjije Miliyoni 20 z'Amanyakenya na miliyoni 10 z’inyongera kubera ko yageze ku rwego rw'isi, nta wundi wafashe aya mafaranga ni Delilah.
Delilah afite afite amateka amateka maremare mu masiganwa
Ni ukuvuga ko Delilah Asiago ubu usigaye usoroma icyayi, agasaba abo yimye yinjije Miliyoni 30 z'Amanya-Kenya mu ngihe cye, ni ukuvuga asaga Miliyoni 276 z'Amanyarwanda, ibi bikwereka ko umuntu atagomba kwirara no gupfusha ubusa umwanya abonye mu gihe yari mu nzira y'ubukire.