Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 habaye Umuganda usoza Ukwezi kwa Kanama mu Karere ka Kicukiro. Ni Umuganda udasanzwe dore ko ari wo wa mbere ubaye kuva Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda ya #HeheNicyuma yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’Ibyuma.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda yavuze ko ibyuma byaciwe ariko ko hari abakibifite, gusa avuga ko iri ari ryo tangazo rya nyuma. Ati: ”Ibyuma barabiciye ariko hari abantu muri za butike babisigaranye tukaba twifuza ko mu by'ukuri tubitanga hano nk’itangazo twavuga ko ari irya nyuma. Umuntu uzi ko yasigaranye inzoga z’ibyuma azizane.”
Yavuze ko iyi gahunda yo kurinda Abanyarwanda bicwaga n’Ibyuma ari amahitamo y’u Rwanda. Ati: ”Iyi gahunda yo kurinda abaturage bacu bicwa n’inzoga ni amahitamo u Rwanda rwafashe kuko Umunyarwanda ni uw’agaciro. Umunyarwanda ni we gaciro dufite. Ikintu cyose cyamuhohotera, ikintu cyose cyamujyana kwa muganga twebwe tugomba kukirwanya twivuye inyuma.”
Dr. Utumatwishima Jean Nepo yavuze ko hari ukuntu urubyiruko rujya guhabwa akazi ariko hagasangwa imbaraga z’umubiri ntazo kubera inzoga.
Ati: ”Njyewe mu nshingano zanjye nka Minisitiri w’urubyiruko nshinzwe gufatanya n’abandi gushakira akazi urubyiruko ariko ikibazo basanga nta mbaraga mufite. Nka IGP arambwira ngo arashaka Abapolisi, nk’uku mungana gutya nkabatumaho.
Icya mbere mutsindwa ni ibijyanye n’igipimo cy’imbaraga z’umubiri kubera ibyuma. Bakakubwira kwiruka ikilometero udahagaze ukagaruka wagira ngo ni umusaza w’imyaka 70.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko Ubuzima bwiza butarimo inzoga z’ibyuma ari cyo gishoro cya mbere mu kubona umurimo. Ati: ”Rubyiruko uyu munsi uko tugenda tugabanya ibi twanyoye bikadushiramo tumenye ko ubuzima bwiza ni cyo gishoro cya mbere mu kubona umurimo.”
Yabwiye uru rubyiruko rwa Kicukiro kandi ko rugomba kongera amashuri kuko na byo biri mu bikenerwa kugira ngo babone akazi.
