Muribuka inkuru iheruka mwasomye igira iti: ''Ese umunsi amayeri Diamond Platnumz akoresha yamushiranye azaba uwa nde?''' Bimaze kumenyerwa ko ubuzima bwa Diamond bumeze nka filimi itarangira aho uhora wibaza ikizakurikira ibiba byamuvuzweho
Icyamamare muri muzika y’Afurika, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yashyize atangaza ko afite abandi bana babiri yabyaye hanze, biyongera kuri bane bo yari asanzwe afite, bose hamwe bakaba batandatu.
Aganira na Radio ye ya WASAFI FM, Diamond yavuze ko hari abandi bana babiri basanzwe batazwi na rubanda ariko ko bizashira akabatangaza mu ruhame. Yavuze ko imfura ye yari izwi nka Princess Tiffah yabyaranye na Zari Hassana, atari we mwana we w’imfura, ko ahubwo imfura ye ari umwana w’umukobwa yabyaranye n’umugore utuye mu Ntara ya Mwanza.
Diamond kuri radiyo ye ati: “Mvugishije ukuri, mfite abana batandatu. Kubera ko hari uwo mfite i Mwanza ariko nyina ntiyari yarigeze abimbwira. Nanjye nari nzi ko Tiffah ari we mwana wanjye w’imfura ariko naje kumenya ko mfite undi mwana w’umukobwa w’imfura."
(“Kusema ukweli inawezekana niko na watoto sita. Kwa sababu mtoto mmoja Mwanza ambaye of course mamake hakuwa hajaniambia. Mimi nilikuwa nafikiria Latiffa ndio mtoto wangu wa kwanza lakini nimejua niko na mtoto mwingine wa kwanza wa kike pia.")
Gusa ngo Diamond ntaramubonaho n’ubwo nyina Sanura Sandra yamukubise amaso, agahita yemeza ko ari umwuzukuru we. Ati: “Mama yaramubonye aratangara ngo daaah! mwana wanjye uyu mwana ni uwawe. Njye sindamubona."
Ku mwana wa kabiri mu bari batazwi, Diamond ntacyo yigeze amutangazaho, gusa yemeza ko ahari, (“Mama amemuona akasema daah! Mwanangu huyu ni mwanao. Mimi bado sijamuona.")
Byari bizwi ko Diamond afite abana bane harimo; umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Zari Hassan Tlale aribo; Nillan na Latiffah. Hari kandi uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto witwa Dylan n’uwo aherutse kubyarana na Tanasha Donna witwa Naseeb Junior.
Amawe mu mayeri Diamond Platnumz akunze gukoresha kugira ngo ahore avugwa mu itangazamakuru dore ko ari ryo rimutera kwinjiza akayabo kuko buri kigo kifuza gukorana n’umuntu ukunzwe kandi uhora avugwaho, we yahisemo kwifashisha iturufu y’abagore, guterana amagambo n’abahanzi barimo Alikiba, Harmonize ndetse no guhora ahimba ko yatandukanye n’inshoreke ze nyamara nyuma bakaza kubana mu ibanga bikarangira babigaragaje mu itangazamakuru.
Mwibuke ko yari yavuze ko yatandukanye burundu na Tanasha Dona ariko mu minsi ishize bari mu munyenga w’urukundo muri Tanzania. Si Diamond gusa ushaka ikintu gituma ahora avugwa ahubwo umuhanzi wese ufite gahunda ashaka iturufu akoresha, mwibuke inkuru zitarangora zihora zivugwa kuri Kanye West, n'abandi. Buri muhanzi ushaka kwamamara yashaka iturufu yuririraho naho ubundi gukora indirimbo nziza ni kimwe ariko guhora uvugwa no kwamamara ari byo bitanga akayabo k’amafaranga ni ikindi.