Izi ndwara abana bavukana (Birth defects) akenshi zikunze kuba nta mpamvu zabonerwa ubusobanuro zaziteye. Zishobora gukururwa kandi n’ukudahuza kw’imiterere y’uturemangingo tw’ababyeyi. Ibituruka ku babyeyi akenshi bikunze no gukurikirana mu bisekuruza, ugasanga hari umuryango ukunze kubyara abana bafite bene ibyo bibazo byo kuvukana ubumuga. Bishobora kandi guterwa n’imyitwarire y’umubyeyi mu gihe atwite cyane cyane mu mezi 3 ya mbere.
Muri iyi nkuru twagerageje gushakisha uburyo umubyeyi yakwitwara mu gihe cyo gutwita bityo bikamuha amahirwe menshi yo kubyara umwana ufite ubuzim buzira umuze n’ubwo rimwe na rimwe hari ndwara ziba ari karande y’umuryango ku buryo nta kuntu wazirinda.
Hari ibintu byo kwitabwaho mu gihe utwite
Mbere yo gufata umwanzuro wo gusama, ni ngombwa kwisuzumisha ukamenya niba nta ndwara cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima waba ufite. Ibi bigufasha kumenya uko uhagaze n’abaganga bakakugira inama bakurikije uko umerewe, niba hari n’ingaruka imiterere y’umubiri wawe zagira ku mwana utwite, bakabikubwira hakiri kare ndetse bakagufasha kwirinda ibibazo bitandukanye umwana yavukana.
Ikindi wakora ngo ugabanye amahirwe yo kubyara umwana ufite ubumuga, harimo kureka kunywa itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’inzoga. Ibiyobyabwenge bijya mu mubiri bikaba byatera n’umwana ikibazo.
Kurya indyo yuzuye kandi mu gihe gikwiye mu gihe utwite ni iby’ingenzi cyane kuko uretse kuba bigirira umubyeyi akamaro, binakagirira umwana uba uri mu nda. Kuba umwana atabasha kubona indyo yuzuye ari mu nzu bishobora kwangiza imikurire bikaba byanavamo ubumuga mu gihe cyo kuvuka.
Kugerageza kugira ibiro biringaniye, ntibibe byinshi cyangwa bicye cyane nabyo birafasha cyane igihe umuntu atwite. Iyo ufite ibiro byinshi bishobora gutuma ufatwan’indwara z’umuvuduko w’amaraso na diyabete. Niba usanzwe ufite izi ndwara uri no ku miti, ni byiza kumenya uburyo uzabyitwaramo mu gihe utwite.
Kwirinda ibintu byose bishobora kukwanduza indwara mu buryo butunguranye, harimo nko kurya inyama zidahiye neza, amagi mabisi, imiti yica udukoko, umwanda w’ipusi ushobora kwanduza udukoko tuvamo indwara ya toxoplasmosis. Kwirinda umunaniro, agahinda n’intonganya nabyo ni ingenzi kuko umwana bimugiraho ingaruka cyane bikaba byakongera ibyago bye byo kuvukana ubumuga runaka.
SRC: Harvard Medical School