Ubutwari bw’igikomangomakazi Robwa wahaze icyubahiro cy’ubugabekazi akamenera igihugu amaraso

Umuco - 10/12/2015 5:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubutwari bw’igikomangomakazi Robwa wahaze icyubahiro cy’ubugabekazi akamenera igihugu amaraso

Padiri Muzungu Bernardin mu gitabo cye yise “Le Patriotisme Jusqu’au Sang’’, avuga ko ku bahanga n’abandi bazi amateka y’u Rwanda, igikomangoma Robwa Nyiramateke ari ishema n’icyubahiro ku banyarwandakazi aho bava bakagera.

Inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda zirata ubutwari bwa kigore n’ubudahemuka budasanzwe bwaranze igikomangomakazi Robwa wavukaga kuri Nsoro I Samukondo akaba mushiki wa Ruganzu I Bwimba.

Guhara icyubahiro cyo kuba umwamikazi n’umugabekazi akemera gupfira u Rwanda bimugaragaza nk’intwari idasanzwe mu zabayeho mu Rwanda rwo hambere.

Mbere y’uko tuvuga ubutwari bwe, reka tubanze tumenye uwo yari we.

Robwa Nyiramateke yari umukobwa wa Nsoro I Samukondo umwe mu bami b’imishumi wategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1279 kugeza mu wa 1312 , akaba yaramubyaranye na  Nyiraruganzu i Nyakanga.Yari mushiki w’umwami Ruganzu I Bwimba na we uzwiho kuba yarabaye intwari yemera kumena amaraso mu buryo bw’ubucengeri .

Robwa yamenyekanye nk’intwari cyane kubera uburyo yemeye kuba umutabazi w’umucengeri akamena amaraso ye mu Gisaka kugira ngo i Gisaka kitazagarurira u Rwanda hanyuma. Twibuke ko ibi yabikoze atwite inda y’umwami Kimenyi w’i Gisaka.

Uko Robwa yabaye intwari

Kimenyi  cya Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka ngo yashatse umugeni, ni uko abajije abajyanama be bamurangira mu Rwanda bati`` Nsoro ya Samukondo ni we ufite umugeni ugukwiriye’’.

Ati" None se ko nta bushuti ngirana na Nsoro nzabigenza nte? Ni uko bamugira inama yo kwibanisha na Nkorokombe wari muramu wa Nsoro kuko yari musaza wa Nyakanga nyina wa Robwa Nyiramateke.

Bamaze kunoza inama, Kimenyi ngo yashatse amaturo n’izindi mpano nziza maze abyoherereza Nkorokombe maze aboneraho no kumwaka ubushuti, undi ntiyazuyaza arabumwemerera. Bukeye ubucuti bumaze gukomera Kimenyi atuma kuri Nkorokombe  ati`` Ndashaka gusaba muramu wawe umugeni, none uzahambere nk’inshuti’’.Nkorokombe aramusubiza ati``Uzaze, umugeni ntuzamubura rwose’’.

Igihe kigeze rero Abanyagisaka ngo baje gusaba Robwa icyakora ngo Nsoro aramubima, avuga ko ngo yamutanze ahandi ariko ubu bukaba bwari uburyo bwo kubananiza.Ibi ngo byababaje Kimenyi cyane.

Igihe cyarageze Nsoro araberana (kurwara k’umwami) ni uko abiru baramubaza bati “Ko turuzi ugiye gutanga, Kimenyi akaba yaragusabye umugeni ukamumwima nagaruka waratanze akamudusaba tuzamumwima tutaramubyaye?. Nsoro arababwira ati``Nimumpamagarire abana banjye’’.Ni uko abana baraza bahageze ,abwira Robwa ati `` Nushaka gushyingirwa kwa Kimenyi uzagende ubizi ko uri umutabazi w’u Rwanda, ntuzagende wibwira ko uri umugeni. Ati``uramenye Kalinga ntuzayigurane Rukurura (ingoma ngabe yo mu Gisaka).

Arangije kuraga, aherako aratanga. Baramwerera baramwiraburira.Nuko Nkorokombe atuma kuri Kimenyi ati`` Wa muntu wakwimaga umugeni ko atakiriho ntiwaza gusaba umugeni ko utazamubura?”. Nuko Kimenyi  yohereza intumwa ze gusaba Robwa, Ruganzu Bwimba wari warasimbuye se Nsoro ku ngoma yemera gushyingira Robwa icyakora Robwa ashyingirwa abizi neza ko ari umutabazi w’umucengeri uzamenera igihugu amaraso.

Ubwo Ruganzu I Bwimba yatangaga aguye mu Gisaka na we atabaye nk’umucengeri, ngo Kimenyi yaje guhoza Robwa ngo amumare agahinda ka musaza we wari umaze gupfa maze aramubwira ati`` Rukurura ni iyawe, i Gisaka ni icyawe’’ maze kuko Robwa yari azi ko atashakiye mu Gisaka agamije kuhabyarira cyangwa kubayo umugabekazi ngo yasubije Kimenyi amucyurira ati ``Mbabajwe n’uwakwise Kimenyi, iyo uza kuba Kimenyi koko, wakamenye icyanzanye ino aha’’.

Nuko Robwa wari unatwite inda y’imvutsi y’umuhungu amaze kumubwira ayo magambo, arikusanya n’imbaraga ze zose yitera hejuru maze agiye kugwa bamutega ingoma ayigwa ku rutsike acikamo ibice bibiri umwana wari uri mu nda ye aragwa maze na we arapfa, apfa nk’umutabazi kimwe na musaza we Bwimba .

Urupfu rwa Robwa rwamugize ikirangirire mu bakobwa n’abagore bose  babayeho mu mateka y’u Rwanda .Ntiyatinye kumenera igihugu cye amaraso nubwo yari akiri muto akaba umwamikazi wari kuzavamo n’umugabekazi w’i Gisaka.

Yanze kubyarana n’umwami w’i Gisaka kuko nkuko Kimenyi yabitekerezaga uyu mwana w’umuhungu bari kubyarana yari  yari kuzigarurira u Rwanda akarutwarana n’i Gisaka. Yubahirije isezerano yari yarasezezeranye na se Nsoro kugirango u Rwanda rukomeze rusugire rutazigarurirwa n’abanyamahanga. Ibi bishimangira wa mugani ugira uti``Wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa’’.

Ibitabo nifashishije:

-Le Patriotisme Jusqu’au Sang cya Padiri Muzungu Bernardin

-Les Recits Historiques cya A Coupez na Th Kamanzi

IRADUKUNDA Samson


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...