Muri iyi ndirimbo igizwe n’umudiho wa Kinyarwanda y’iminota 04 n’amasegonda 54’, Danny Vumbi aririmba avuga ko umuco w’ubutwari ari umurage mu Rwanda, ukaba uruhererekane rudasiga n’ubuvizi. Ko umuco w’ubugwari “wimwe icumbi." Yumvikanisha ko abakiri bato bakwiye gukura batozwa umuco w’ubutwari.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021 yanditse kuri Twitter, yifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Intwari. Avuga ko abitangiye u Rwanda babaye urugero rw’ibishoboka, kandi uko umuco w’ubutwari ukwiye kurandaranda kugera mu bakibyiruka.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19; Abanyarwanda bagaragaje ubutwari. Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we."
Ange Ingabire Kagame yanditse kuri Twitter ashima “Buri wese wagize uruhare ngo uyu munsi ugerweho. Tuzahora tubazirikana."
Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari. Kuri iyi nshuro wizihijwe mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira ati “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu." Kuri ubu mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’intwari harimo, Imanzi, Imena n'Ingenzi.
INYARWANDA yaganiriye na bamwe mu bahanzi na Nyampinga bo mu Rwanda bavuga igisobanuro cy’intwari n’uko bafata umunsi w’intwari.
Tom Close
Ubutwari kuri jye ni ugukora ibikorwa by'ingirakamaro ku muryango n'igihugu kabone n'iyo wowe waba nta nyungu y'ako kanya ubifitemo.
Umunsi w'intwari nywufata nk'umunsi wo gusubiza inyuma amaso tukazirikana ibikorwa by'ababaye intwari tugaharanira kubyigana, tugaharanira kuba intwari mubyo dukora byose.
Ni umunsi tuba dukwiriye kuzirikana ko kuba intwari bishoboka ndetse ko umuntu ashobora kugirira abanfi akamaro mu byo bamwigiraho n'igihe atakiriho.
Daniel Ngarukiye
Kuri njyewe ubutwari, ni umuhigo udasanzwe ujyerwaho na nyirawo ariko nawe ubwe atarabizi, burya nta muntu ugambirira kuba intwari, ahubwo umuntu agambirira gukora ndetse no kugera ku bikorwa byiza, maze ibyo bikorwa bye akaba ari byo bizivugira bikamugira intwari.
Umunsi w'intwari kuri njyewe, ubundi iyo uyu munsi ugeze, buri gihe mpita nibaza ngo, ariko umusanzu wange ngewe uri hehe? cyangwa se uzaturukahe? nti hanyuma se ngewe nzibukirwa kuki?
Kuri ngewe umunsi w' intwari n'umwanya mwiza wo kwitekerezaho, kuko umunsi w'intwari n'urugero rukomeye ku bato tuba tugomba kwigiraho amateka y'abakurambere bacu babayemo tumenya mu butwari bwabo ibyabaranze, hanyuma natwe tukamenya aho duhera dukomeza kubaka u Rwanda rwacu.

Alain Mukuralinda
Ubutwari ni ukwitangira by’umwihariko ab'intege nkeya kuri wowe n’abandi bose muri rusange ngo bamererwe neza. Umunsi w’intwari nzirikana abatubanjirije bakoze uko bashoboye ngo basige isi ari nziza kurusha uko bayisanze!
Mani Martin
Kuri njye ubutwari busobanuye ukubaho utirebaho gusa cyangwa ngo wikunde wenyine, guharanira ukwishyira ukizana kwa benshi utitaye ku kuba wanabigwamo,
Umunsi w'intwari wo ukaba umunsi wo kuzirikana abanyuze muri urwo rugendo bakitanga batizigamye kugira ngo none tube turi uko turi.
Butera
Knowless
Kuri njyewe umunsi w’intwari nywufata nk’umunsi wakatubereye urugero kuri twese yaba abakuru, abasaza n’abato ko ubutwari buharanirwa. Kandi uwo ari we wese yaba intwari ariko igihe yabiharaniye. Kugira ngo umuntu abe Intwari aba yabigizemo uruhare.
Bikanyigisha y’uko rero ngomba gukora neza, nkakora ibikorwa by’ubutwari. Nkaharanira kugira ibigwi byiza. Birushaho gutuma ntekereza kujya mu murongo mwiza ngenderaho, kubera ko abo bose baba barabaye intwari, intwari zacu tureberaho, icyazigize intwari ni ibigwi byiza, n’ibikorwa by’indashyikirwa. Cyangwa se ibikorwa by’umuntu burenze bakoze, bikabagira intwari.
Yvan Buravan
Kuri njye ubutwari ni ubuntu, ni ubwitange bigirwa n'umuntu atitaye ku gihombo yaterwa n’uko benshi bungutse yewe akaba yanahasiga ubuzima bwe ku bwo kurokora ubw'abandi.
Umunsi w'intwari ubereyeho kutwibutsa abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa byabaye ifatizo ry'aho tugeze ubu ndetse ukanatwibutsa ko dukwiye gutera ikirenge mu cyabo, buri wese akaba indashyikirwa n'intangarugero mu byo yaba akora byose.
Patient Bizimana
Ubutwari ni ugukora ikintu gifitiye inyungu abantu benshi ndetse gifite n’igiciro kinini byaba na ngombwa ukaba wagipfira kuko intwari ntitinya gutanga ubuzima.
Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016
Umunsi w’Intwari ni umunsi w’amateka uvuze ikintu kinini ku gihugu cyacu. Ariko noneho akaba ari umunsi utureba cyane cyane twebwe nk’urubyiruko, kuko ni umunsi tugomba kwitekerezaho tukareba icyo tugomba gukora nk’amaboko mashya nk’amaraso mashya kugira ngo tubashe gusigasira ibyo tumaze kugeraho.
Ibyo ababyeyi bacu, bakuru bacu n’abandi baharaniye kuduha uyu munsi tukaba dufite kuko bo batanze ikiguzi cy’amaraso. Bajya mu rugamba rw’amasasu ariko twebwe ikiguzi cyacu kiroroshye kurusha kuko ibintu byose twebwe turabifite.
Icyo bidusaba ni ukugira indangagaciro tukagira ikinyabupfura, tukagira indangagaciro zo gukunda igihugu. Tugaharanira gukora, tukagira umwete, umurava tukagira ukuri, tukagira no gusenyera umugozi umwe ndetse tukaba bamwe cyane cyane y’uko tukagira n’intumbero no gutekereza byagutse.
Tukaba umwe nk’uko Perezida wacu ahora abidushishikariza kubikora. Dukeneye gutekereza cyane kandi tukunga ubumwe kugira ngo tugere kuri ibyo byose "
Nk’umukobwa cyangwa se nk’umwari ntabwo nabura nanone kuba navuga ku butwari bw’abagore bagize mu kubohora cyino gihugu. Bitandukanye cyane n’uko amateka yabivugaga, ko abagore ari abantu badashoboye ariko bakaba baragize ubutwari bwo kunganira basazaba be.
Ni ibintu tugomba kwishimira twebwe nk’abakobwa kandi nka barumuna babo basize tukababwira ko ikivi cyabo tuzacyusa muri rusange. Nifurije Abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko umunsi mwiza mwiza w’intwari.
Uncle Austin
Ubutwari mbufata nk’ubutwari nabwo ukwabwo kuko hari benshi batabashije gukora gitwari ngo babohore igihugu, ngo bakore ibya gitwari. Ni umunsi w’agaciro gahambaye kuri twese twabibye imbuto zibyo intwari zakoreye igihugu.
Clarisse Karasira
Umunsi w'intwari unyibutsa ko abantu twese dukwiye guharanira kugira indangagaciro z'ubutwari, tugirira abandi umumaro munini.
Cyusa Ibrahim
Ubutwari ni igikorwa umuntu akora cyo kwitangira abandi; buri wese yaba intwari igihe akora icyiza agikorera abandi kabone n'iyo we bitazamugiraho inyungu z’ako kanya;
Umunsi w’intwari kuri njye unyibutsa ko hari abanyarwanda bitanze bakamena amaraso yabo; bakazira imitekerereze yabo kugira ngo mbe mbayeho neza muri uru Rwanda ruteye amabengeza!!
Iyo batabaho wanasanga nari kuba ntariho cyangwa se mbayeho mu buryo bubi buri wese atakwifuza kubaho!! Rero intwari z’u Rwanda zintera ishyaka ryo kwigira ku birenge byabo nanjye nkazaba intwari nkazanabitoza abazankomokaho!
Senderi Hit
Ubutwari busobanuye ibintu ukora ukiriho ukabikorera igihugu cyangwa umugabane utuyeho cyangwa abantu uzi n'abo utazi ukabikora nta kiguzi ukemera guhara abawe n’ibyawe. Umunsi w’intwari uko nywufata, ni umunsi ukomeye ku gihugu n’abagituye. Ariyo mpamvu intwari ziba nke mu gihugu, ni izo kubahwa.
Nemeye Platini
Ubutwari kuri njyewe ni ibikorwa by’indashyigikirwa ariko ahanini bifitiye inyungu abakorerwa ibikorwa. Ni ukuvuga ngo bifite inyungu rusange bikaba atari ibikorwa bifitiye inyungu nyir'igikorwa ahubwo bifitiye inyungu abaturage, abantu benshi muri rusange.
Ibyo bikorwa rero bisaba kwitanga, bisaba kwigomwa ukagira ibyo wiyima kugira ngo abandi babashe kugira ibyo bageraho. Nk’urugero ubu ngubu mu Rwanda, Intwari ni abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa biba umusingi w’iterambere ririho ubu "
Deo Munyakazi:
Ubutwari kuri njye bivuze igikorwa kidasanzwe cyo kwitangira abandi utirebyeho ubwawe. Umunsi w'Intwari ni umunsi w'ingenzi kuko tuzirikana umurimo ukomeye intwari zacu zakoze zitangira u Rwanda kandi bikaduka umukoro natwe bikatwibutsa ko buri wese mu rwego arimo akwiriye kurangwa n'ubutwari ngo tutazatatira igihango ndetse dukomeze gusigagira uwo murage.
Danny Vumbi
Kuri njye ubutwari ni imyitwarire yaranze uwanze icyo ari cyo cyose cyashyira uburenganzira bw'abantu mu kaga, akabiharanira byaba ngombwa akaba yahasiga n'ubuzima. Ubutwari ni igikorwa gitegura ahazaza heza ku nyungu zitari izawe bwite.
Umunsi w'intwari rero ni wa munsi utwibutsa ko dukwiye guharanira kuba intwari tukagira umurage mwiza dusigira abadukomokaho tudaterwa ubwoba cyangwa gucika intege n'amananiza atubuza gutegurira ejo hazaza hacu heza.
Jules Sentore
Ni umunsi wo kuzirikana ko abaharaniye ko tuba mu Rwanda ruzira amakemwa rutuwe n’Abanyarwanda bazira amoko, ko tubafitiye ideni ryo gukomeza kubaka iki gihugu cyiza kandi buri wese afitemo ijambo n'ishingano zo gukoresha imbaraga n’ubwenge n'umutima ngo twimakaze urukundo.