Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chameleone yagize ati: “Ibyo turwanira si ibyacu, ni iby’abana. N’ubwo na bo bazabisiga inyuma, abandi bakazabisigarana. Ikibazo mfite ni uko bisa nk’aho nsinya indagano y’umutungo kandi nkiriho.”
Yongeyeho ko
nubwo yumva ibyo bimeze nk’ibiri gukorwa mbere y’igihe, nta kibazo afite cyo
gusinya inyandiko amategeko amusaba, ashimangira ko ubukire bwe bwose bugenewe
abana be.
Chameleone na Daniella basezeranye ku wa 7 Kamena 2008 bamaze kubyarana abana batanu. Nyuma y’imyaka 17 babana, Daniella yatanze ikirego cyo gusaba gatanya mu Werurwe 2025, avuga ko yabaye mu buzima bw’akarengane, kubura urukundo no kudahabwa ubufasha bukwiye.
Yagaragaje ko yanyuze mu bihe by'agahinda gakabije mu gihe
cy’urushako, anashinja Chameleone kumutererana imyaka isaga itanu, akamuharira
inshingano zo kurera abana wenyine.
Mu
byo Daniella yasabye harimo guhabwa uburenganzira busesuye bwo kurera abana
(full custody), inzu iri mu gace ka Makindye i Kampala, amafaranga yo gutunga
abana ndetse no kwishyurwa ibijyanye n’urubanza.
Chameleone
yavuze ko atemera ibyo byose. Yemeye gukomeza gutunga abana ariko ashimangira
ko inzu iri i Makindye igomba kuba iy’abana aho kuba iya Daniella gusa. Yasabye
kandi ko yahabwa uburenganzira bwo kwegera no kurera abana, avuga ko Daniella
yamwatse ubwo burenganzira.
Ku
birego byo kuba yaratereranye umuryango, Chameleone yasobanuye ko mu mwaka wa
2018 bombi bari bemeranyije kwimura umuryango muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Yibukije ko inzu iri i Makindye yayiguze ku giti cye, ariko agaragaza ko
we na Daniella bombi bafite ubushobozi bityo bakwiye gufatanya mu kurera abana
babo.
Urubanza ruracyakomeje, mu gihe inkuru y’urukundo rw’aba bombi rwamaze imyaka 17 rugakurikirwa n’abatari bacye muri Uganda, rwasojwe bidasubirwaho n’icyemezo cyo gutandukana.
Jose Chameleone yakuriye inzira ku murima Daniella, amubwira ko imitungo ye yose azayegurira abana be