Ubutunzi bwabo bukomeje gutumbagira! Abaherwe 5 bayoboye abandi muri Afurika mu 2025

Ubukungu - 30/07/2025 10:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubutunzi bwabo bukomeje gutumbagira! Abaherwe 5 bayoboye abandi muri Afurika mu 2025

Ubukungu bw’abantu bakize cyane muri Afurika, cyane cyane abirabura, bukomeje gutera imbere mu buryo bushimishije, aho imibare mishya igaragaza izamuka ryihuse ry’umutungo wabo mu nganda zitandukanye zirimo iz’ibiribwa, sima, itumanaho ndetse n’ibicuruzwa by’akataraboneka (luxury).

Nk’uko bitangazwa na Forbes, umuherwe w’umunya-Nigeria Abdul Samad Rabiu yabashije kugera ku mutungo wa miliyari 6 z’amadolari ya Amerika kugeza ku wa 28 Nyakanga 2025, abikesha intsinzi ya sosiyete ze zirimo BUA Foods na BUA Cement. Uyu mutungo wiyongereyeho miliyoni 900$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu ntangiriro z’umwaka, umuyingayinga akaba ari Mike Adenuga, na we wo muri Nigeria, utunze miliyari 6.3$.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe, umuherwe w’umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert, ucuruza ibicuruzwa by’akataraboneka abinyujije muri kompanyi Richemont, na we yagaragaje izamuka ridasanzwe. Ku wa 4 Nyakanga 2025, umutungo we wari ugeze kuri miliyari 17$, wiyongereyeho miliyari 3.33$ kuva umwaka watangira. Ibi byose abikesha izamuka ry’ibicuruzwa bye ku isoko mpuzamahanga.

Iri zamuka ry’umutungo w’abaherwe bo muri Afurika rirerekana uko ubukire bwa Afurika bugenda bwaguka, ndetse n’uburyo inganda zishingiye ku bikorwa bifatika nk’ibiribwa, sima n’itumanaho ziri gutanga umusaruro urenze uwa zahabu, peteroli n’amabuye y’agaciro. Ibi bigaragaza impinduka zikomeye mu mitekerereze y’uburyo ubutunzi bwubakwa ku mugabane wa Afurika.

Uko abaherwe bo muri Afurika bakomeza kwagura imari yabo, niko barushaho kugira uruhare mu miyoborere y’ubukungu bw’umugabane, banahindura isura y’ukuntu ubutunzi bwubakwa mu bihe bya none.

Dore uko urutonde rw’abaherwe 5 b’abirabura bakize kurusha abandi muri Afurika ruhagaze hagati mu mwaka wa 2025, nk’uko byatangajwe na Forbes:

Rank

Name

Net-worth

Country

1.

Aliko Dangote

$24.2 billion

Nigeria

2.

Mike Adenuga

$6.3 billion

Nigeria

3.

Abdul Samad Rabiu

$5.8 billion

Nigeria

4.

Patrice Motsepe

$3.4 billion

South Africa

5.

Strive Masiyiwa

$1.3 billion

Zimbabwe

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...