Inkuru ya Treasure of Lima itangira mu mwaka wa 1820, igihe igihugu cya Peru cyari kiri mu ntambara yo kwigobotora ubukoloni bwa Espagne.
Kubera ubwoba ko umutungo munini wari ubitswe mu mujyi wa Lima ushobora gufatwa n’inyeshyamba, abayobozi b’Abesipanyoli bakusanyije zahabu, ifeza, diyama, amabuye y’agaciro, ibiceri ndetse n’ibikoresho by’agaciro byo mu nsengero n’ibwami, babishyira mu bwato kugira ngo bijyanwe ahantu hizewe.
Uwo mutungo washyikirijwe kapiteni w’Umwongereza witwaga William Thompson, wagombaga kuwugeza muri Mexico.
Ariko nk’uko amateka abivuga, Thompson ntiyakoze ibyo yari yemerewe. Biravugwa ko yishe abasirikare bari bamuherekeje, hanyuma ahisha ubutunzi ku kirwa cya Cocos Island, giherereye mu Nyanja ya Pasifika hafi ya Costa Rica.
Nyuma y’aho, Thompson yarafashwe. Yabajijwe aho yahishe ubutunzi, ariko mbere y’uko atanga ibisobanuro birambuye, yabashije gutoroka. Kuva icyo gihe, nta muntu n’umwe wongeye kumubona cyangwa ngo amenye aho ubwo butunzi buri.

Kuki bavuga ko bufite agaciro ka miliyari z’amadolari kandi butaraboneka?
Iki ni cyo gituma iyi nkuru itangaje kurushaho. Abantu ntibavuga ko ubutunzi bufite agaciro ka miliyari kubera ko babubonye, ahubwo bashingira ku nyandiko n’urutonde rw’ibyari byarashyizwe mu bwato mbere y’uko bubura.
Aya makuru agaragaza ko bwari bugizwe na: ibiceri byinshi bya zahabu n’ifeza, amashusho n’ibikoresho byo mu nsengero bikozwe muri zahabu, imitako y’abami, diyama n’andi mabuye y’agaciro, ndetse n’ibindi bikoresho by’agaciro byakusanyijwe mu mujyi wa Lima.
Abahanga mu mateka n’ubukungu bafashe urwo rutonde babara agaciro ibyo bintu byaba bifite ku isoko ry’uyu munsi. Ni bwo havuyemo imibare ivuga ko Treasure of Lima ishobora kuba ifite agaciro karenga $2–3 billion, ndetse bamwe bavuga ko ishobora kurenga aho bitewe n’agaciro k’amateka y’ibyo bintu.
Mu myaka irenga 200 ishize, abantu amagana barimo abashakashatsi, abakire ndetse n’abashaka ubutunzi bakoze ingendo nyinshi bajya ku kirwa cya Cocos Island.
Hari abamaze imyaka myinshi bahacukura, abandi bakoresha ibikoresho bigezweho, ariko kugeza uyu munsi nta gihamya yerekana ko hari uwigeze abona Treasure of Lima.
Kubera iyo mpamvu, iki kirwa cyabaye kimwe mu hantu havugwa cyane mu nkuru z’ubushakashatsi ku butunzi bwabuze.
Treasure of Lima ikomeje gufatwa nk’ubutunzi bunini kurusha ubundi butaraboneka mu mateka y’Isi. Nubwo hashize imyaka irenga 200 nta muntu urabubona, inyandiko z’amateka zituma abahanga bemeza ko bushobora kuba bufite agaciro ka miliyari z’amadolari.
Kugeza n’uyu munsi, amayobera y’aho buherereye akomeje gukurura abashakashatsi n’abashaka ubutunzi baturutse impande zose z’Isi.
Source:Historical records on the Treasure of Lima and Cocos Island
