Iri koranabuhanga ryari risanzwe rifatwa nk’uburyo
bwo hejuru mu kurinda ubutumwa bw’abakoresha instagram, kuko ryemereraga gusa
uwabwohereje n’uwabwakiriye kubusoma, nta wundi muntu cyangwa sosiyete ibasha
kubugeraho.
Kuri ubu Meta igiye guhagarika E2EE kugira ngo ijye
ishobora kubona ubutumwa bwo muri DM burimo amafoto, amashusho, ubutumwa
bw’amajwi bwahererekanywe n’abakoresha
Instagram.
Iyi nkuru yatunguye benshi cyane cyane ko mu 2019
Meta yari yaratangaje ko “ejo hazaza h’itumanaho ari ah’amakuru bwite”,
inasezeranya gushyira imbaraga muri E2EE kuri Facebook Messenger na Instagram.
Abaharanira uburenganzira bwo kugira amakuru bwite
bavuga ko iki cyemezo gishobora gushyira ubuzima bwite bw’abakoresha instagram
mu kaga, mu gihe andi mashyirahamwe arengera abana n’umutekano wo kuri internet
yo yagishimiye, avuga ko uburyo bwa E2EE bwatumaga hari ibikorwa bibi bikorwa
mu ibanga rikomeye.
Izindi mbuga nkoranyambaga zitanga E2EE nk’uburyo
busanzwe bwo kurinda ubutumwa harimo WhatsApp, Signal, Facebook Messenger
ndetse na iMessage.
Telegram yo itanga ubu buryo ariko umuntu
akabuhitamo, mu gihe X (Twitter) na Snapchat nazo zifite uburyo busa n’ubu bwo
kurinda ubutumwa nubwo bukomeje kugibwaho impaka.
TikTok yo iherutse gutangaza ko nta gahunda ifite yo
gushyira E2EE ku butumwa bwa DM.
