Ubutumwa bwa OMS ku munsi Mpuzamahanga wo kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubuzima - 17/05/2026 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubutumwa bwa OMS ku munsi Mpuzamahanga wo kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Buri mwaka ku wa 17 Gicurasi, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, uzwi nka World Hypertension Day. Uyu munsi kandi ukomezwa kwizihizwa mu kwezi kwose kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya iki kibazo cy’ubuzima gihangayikishije Isi.

Uyu mwaka wa 2026 OMS ishishikariza abantu bose gufatanya kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, ibasaba kwipimisha umuvuduko w’amaraso buri gihe, bityo bakagira uruhare mu kurandura iki kibazo kigereranywa n’umwicanyi wicecekeye.

OMS ivuga ko umuvuduko ukabije w’amaraso ukomeje kuba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impfu zishobora kwirindwa ku Isi. Kugeza ubu, abantu bagera kuri miliyari 1.4 ku Isi bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, ariko benshi muri bo ntibazi ko bawufite.

OMS ivuga ko nubwo hari imiti ihendutse kandi ikora neza, umuntu umwe gusa muri bane bafite iki kibazo ari we ushoboye kugenzura neza umuvuduko w’amaraso we.

Impamvu nyamukuru ituma iki kibazo gifatwa nk’icyateza ibyago byinshi ni uko akenshi umuvuduko w’amaraso utagaragaza ibimenyetso bigaragara. Ni yo mpamvu yiswe “umwicanyi wicecekeye.”

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora guteza indwara zikomeye zirimo indwara z’umutima, indwara z’impyiko, guhagarara k’umutima no guturika kw’imitsi yo mu bwonko, bishobora kuvamo urupfu rutunguranye.

OMS ishimangira ko kwisuzumisha kare no gukurikirana umuvuduko w’amaraso buri gihe bishobora gufasha gukumira byinshi muri ibi bibazo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba abantu bose kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo, harimo umuntu ku giti cye, imiryango itandukanye, abaturage, abaganga ndetse na za leta.

Mu butumwa bwayo, OMS yasabye abantu kujya bipimisha umuvuduko w’amaraso buri gihe kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Yagaragaje kandi ko umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kwirindwa no kugenzurwa binyuze mu mibereho myiza irimo kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi no kugabanya inzoga.

OMS yanashimangiye ko abantu bafite iki kibazo bagomba gukomeza gufata imiti uko bayandikiwe no gukurikiranwa n’abaganga igihe kirekire kuko kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso ari urugendo rukomeza ubuzima bwose.

Ishimangira ko abantu benshi bafite umuvuduko ukabije w’amaraso batabizi, ari yo mpamvu ibikorwa byo gupima abaturage no kubakangurira kwisuzumisha bikenewe cyane.

Yasabye ibihugu gukomeza gushimangira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo buri wese abashe kubona uburyo bumworoheye bwo kwisuzumisha, kubona imiti ndetse n’ubujyanama.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso kandi ni umwanya wo gukangurira abantu kugira uruhare mu kwita ku buzima bwabo no gufasha abandi gusobanukirwa ingaruka z’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ugamije kandi kubashishikariza ko kongera ubumenyi ku muvuduko ukabije w’amaraso no gufatanya kuwurwanya bishobora kugabanya impfu nyinshi no guteza imbere ubuzima bwiza ku bantu bose.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...