Uyu
muhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda
abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto igaragaza Perezida Paul Kagame
ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru
cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka cyabaye ku wa 7 Mata 2026.
Ni
ubutumwa yatanze akoresheje hashtag ya #Kwibuka32, agaragaza ko ari kumwe n’u
Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, kuzirikana amateka no guha icyubahiro abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku
rundi ruhande, itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, ryari rigizwe na Radio na
Weasel, naryo ryagaragaje ko ryifatanyije n’Abanyarwanda, ritanga ubutumwa
bwuje ihumure n’icyubahiro ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagize bati: “Turibuka duha n’icyubahiro abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe
n’ubudacogora.”
Ubutumwa
bw’aba bahanzi bugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagarukira ku
Banyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano n’ubutumwa mpuzamahanga bwo gukomeza
kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira ubumwe
bw’abatuye Isi.
Ni
igikorwa gikomeje kugaragaramo ubufatanye bw’ibyamamare bitandukanye byo mu karere
no ku Isi, bikoresha ijwi n’imbaraga bifite mu gusigasira amateka no
gukangurira amahoro n’ubumwe.
Mu
kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze
ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gukomeza kwibutsa ibihugu
inshingano zabyo zo kuyikumira, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu
kiganiro yatanze kuri uwo munsi, Dr Bizimana yagarutse ku mateka y’itegurwa rya
Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko hari ibimenyetso byari byaragaragaye
kare ariko ntibihabwe agaciro.
Yavuze
ko mu 1990, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yakoze raporo igaragaza ko hari
umugambi wa Jenoside uri gutegurwa.
Yakomeje
avuga ko mu 1991, Général Jean Varret wari ushinzwe ubutwererane bwa gisirikare
mu Bufaransa, yasuye u Rwanda akaganira n’abayobozi b’icyo gihe bamubwira ku
mugaragaro umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ati:
“Abatutsi ni ba nyamuke, tuzabatsemba, abajandarume bazafatanya n’abasirikare
barangize ikibazo cy’Abatutsi kandi ntibizaba birebire, ni bake cyane.”
Dr
Bizimana kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe
n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, buyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana.
Ati: “Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Habyarimana ubwe kandi
byatangiranye n’ubutegetsi bwe.”
Yakomeje
avuga ko nubwo amahanga yari afite amakuru ku mugambi wa Jenoside, habayeho
kudashyira mu bikorwa inshingano zo kuyikumira.
Ati: “Ibihugu binyamuryango byatsimbaraye ku kubura ubushake bwa politiki no kwanga
nkana gukora ibyagombaga gukorwa mu kuyikumira no kuyihagarika.”
Ibi
bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya
no hino mu Rwanda no ku Isi, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazirikana
amateka banashimangira umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Harmonize yatanze ubutumwa bugaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

