Mu kiganiro n’inyarwanda.com yadutangarije ko nk’umunyarwanda iki ari igihe gikomeye aha agaciro.
DORE IKIGANIRO KIRMBUYE TWAGIRANYE:
Inyarwanda.com: Kayonga Christelle, nk’umunyarwandakazi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ubifata ute?
Christelle: Kwibuka ni ibintu by’agaciro cyane kuko iyo wibutse ibintu bibi byakubayeho biguha umurongo ngenderwaho, by’umwihariko nk’abanyarwana tugomba kwibuka kugira ngo tugire Jenoside yakorewe abatutsi idusigire isomo mu kwiyubaka twubaka ubumwe n’ejo heza.
Inyarwanda.com: Ni ibihe bikorwa uteganya gukora muri ibi bihe byo kwibuka?
Christelle: Igikorwa cya mbere nagitangiye ku cyumweru, tariki 30 Werurwe ubwo nifatanyaga na bagenzi banjye ubwo twasuraga ibigo by’amashuri mu ntara y’amajyepfo, tukabaganiriza kuri ibi bihe tugiye kwinjiramo.

Christelle Kayonga ubwo bari basuye ibigo by'amashuri mu majyepfo. aha yari mu kigo cya Lycee de Nyanza
Uretse ibyo hari n’ibindi bikorwa nteganya kwitabira mu gihe nyir’izina cyo kwibuka, ubwo tuzaba dutangiye icyunamo tariki 7 nzitabira urugendo rwo kwibuka (walk to remember), ndetse kandi nkaba hari ikinamico izajya ica kuri radiyo mu gihe cyo kwibuka nzumvikanamo, n’ibindi bikorwa binyuranye.
Inyarwanda.com: Ni ubuhe butumwa wagenera abakunzi bawe, ndetse n’abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka?
Christelle: Ubutumwa bw’umwihariko mfitiye abanyarwanda, ndagendera ku nsanganyamatsiko yo -kwibuka kuri iyi nshuro ariyo Remember-Unite-Renew. Mu by’ukuri abanyarwanda ibyo twabayemo ni bibi cyane, ariko ni ngombwa ko tubyibuka ariko nanone, tube umwe kandi nti duheranwe n’agahinda k’ibyatubayeho ahubwo biduhe imbaraga zo gukomera dukore twiteze imbere.
Inyarwanda.com: Murakoze!
Christelle: Murakoze cyane, namwe!
Mutiganda Janvier
