Gutanga si ibyari buri muntu bishingira ahanini ku
ndangagaciro umuntu yatojwe n'aho yakuriye,umwe mu bamaze kugaragaza ko
bavukanye inyota yo kuzirikana abari mu buzima butoroshye ni Kate Bashabe
wongeye gutangira umwaka afasha abana bava mu miryango itishoboye kubona
ibikoresho dore ko n’amasomo yegereje.
Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ari naho iki gikorwa cyabereye, yafashe
umwanya wihariye yibutsa abana ko bakwiye kuzirikana ko amahirwe yo kugira
ugufasha bakwiye kuyabyaza umusaruro kandi n’ibikoresho bahawe ntibabyangize
bakabikoresha icyo byagenewe.
Anashima byimazeyo Kate Bashabe na Mama we wari
wanamuherekeje, uburere yamuhaye akaba ari umukobwa uzirikana abandi mu byo
abonye ntabitagaguze nk'uko benshi mu bari mu myaka ye babigira ahubwo akumva ko
akwiye gufasha abari kunyura mu buzima butoroshye.Binyuze muri Kabash Cares umuryango yatangije Kate Bashabe yatangije abana 660 umwaka mu byishimo
Meya kandi yasabye abandi bafatanyabikorwa ko nabo bakomeza gushyigikira uburezi nk’akabando k’ejo hazaza,agaragaza ko intebe abana bicaraho mu ishuri ari kimwe mu bindi bibazo by'ingutu bagifite aho imwe iba igura ibihumbi 50 Frw, avuga ko niyo zaba 10 wagenera abana uba ufashishije kimwe n’ikibazo cy’abana bagita ishuri bityo ko abantu basenyeye umugozi umwe iki kibazo gishobora kurandurwa burundu.
Ubwo Bruce Melodie yasabwaga kugira icyo abwira abana bahawe ibikoresho bagera kuri 660 barimo na 60 bari barataye ishuri, yagize ati " Nishimiye kuba ndi hano ndi kumwe namwe abana kandi musa neza kandi mufite gahunda yo kwiga, mukomeze mwige rero kugira ngo imbere hanyu hazabe heza."
Bruce Melodie kandi yafatanije n'abitabiriye iki gikorwa kuririmba indirimbo zirimo Fou De Toi, Bado n’izindi zitandukanye.
Ni kenshi Kate Bashabe agenda afasha abana kubona ibikoresho n’ubundi bushobozi butuma babasha kwiga neza hari kandi n’ibindi bikorwa birimo nko gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye n’ibindi.\
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA BRUCE MELODIE KWA KATE BASHABE! ABANA 660 BAFASHIJWE
Ibikoresho byatanzwe byakozwe na Rahura imwe muri kompanyi zikora ibikoresho byo mu biro kandi yiteguye gushyigikira imishinga itandukanye ijyanye n'uburezi
Bruce Melodie asuhuzanya n'umwe mu bana bahawe ibikoresho by'ishuri wanasusurukije abantu mu buryo bw'indirimbo
Akanyamuneza kari kose ku bana baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri bakibutswa ko imbere hazaba heza nibashyira imbaraga mu kwiga
Meya w'Akarere ka Bugesera yashimye umubyeyi wibarutse Kate Bashabe akamuremamo indangagaciro yo gufasha no kuzirikana abandi
Mu bana 660 bafashijwe harimo 60 bari barataye ishuri ,Kate Bashabe azakomeza gukurikirana anabamenyera ibindi nkenerwa kugira ngo bakomeze kwiga
Abana bahawe amakayi, amakaramu, ibikapu na Kabasha Cares ya Kate Bashabe
Bruce Melodie aganira na Coach Gael umujyanama we uri na we mu bitabiye iki gikorwa cyasize akanyamuneza ku bana 660 n'imiryango yabo
Bruce Melodie na Christopher bashyigikiye Kate Bashabe mu gikorwa yakoreye mu Bugesera aha barimo baganira
Mama Kate Bashabe yari yaje kumushyigikira hano yashyikirizaga umwe mu bana ibikoresho
Christopher Muneza ahoberana numwe mu bana bahawe ibikoresho na Kate Bashabe
Byari ibyishimo kubatuye mu Karere ka Bugesera by'umwihariko ku miryango y'abana 660 bahawe ibikoresho by'ishuri
AMAFOTO+VIDEO: Doxvisual na Lamaraxy/InyaRwanda.com