Ubutumwa bwa Bruce Melodie washyigikiye Kate Bashabe mu gikorwa cyo gufasha abana-AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 07/01/2024 10:33 AM
Share:
Ubutumwa bwa Bruce Melodie washyigikiye Kate Bashabe mu gikorwa cyo gufasha abana-AMAFOTO+VIDEO

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruhererekane rw’ibitaramo bya iHeart Jingle Ball, yifatanije na Kabash Cares,umuryango watangijwe n’inshuti ye Kate Bashabe mu guha abana ibikoresho by’ishuri, aririmbira abitabiye anagenera ubutumwa abana bafashijwe.

Gutanga si ibyari buri muntu bishingira ahanini ku ndangagaciro umuntu yatojwe n'aho yakuriye,umwe mu bamaze kugaragaza ko bavukanye inyota yo kuzirikana abari mu buzima butoroshye ni Kate Bashabe wongeye gutangira umwaka afasha abana bava mu miryango itishoboye kubona ibikoresho dore ko n’amasomo yegereje.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye,  Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard  ari naho iki gikorwa cyabereye, yafashe umwanya wihariye yibutsa abana ko bakwiye kuzirikana ko amahirwe yo kugira ugufasha bakwiye kuyabyaza umusaruro kandi n’ibikoresho bahawe ntibabyangize bakabikoresha icyo byagenewe.

Anashima byimazeyo Kate Bashabe na Mama we wari wanamuherekeje, uburere yamuhaye akaba ari umukobwa uzirikana abandi mu byo abonye ntabitagaguze nk'uko benshi mu bari mu myaka ye babigira ahubwo akumva ko akwiye gufasha abari kunyura mu buzima butoroshye.Binyuze muri Kabash Cares umuryango yatangije Kate Bashabe yatangije abana 660 umwaka mu byishimo

Meya kandi yasabye abandi bafatanyabikorwa ko nabo bakomeza gushyigikira uburezi nk’akabando k’ejo hazaza,agaragaza ko intebe abana bicaraho mu ishuri ari kimwe mu bindi bibazo by'ingutu bagifite aho imwe iba igura ibihumbi 50 Frw, avuga ko niyo zaba 10 wagenera abana uba ufashishije kimwe n’ikibazo cy’abana bagita ishuri bityo ko abantu basenyeye umugozi umwe iki kibazo gishobora kurandurwa burundu.

Ubwo Bruce Melodie yasabwaga kugira icyo abwira abana bahawe ibikoresho bagera kuri 660 barimo na 60 bari barataye ishuri, yagize ati " Nishimiye kuba ndi hano ndi kumwe namwe abana kandi musa neza kandi mufite gahunda yo kwiga, mukomeze mwige rero kugira ngo imbere hanyu hazabe heza." 

Bruce Melodie kandi yafatanije n'abitabiriye iki gikorwa kuririmba indirimbo zirimo Fou De Toi, Bado n’izindi zitandukanye.

Ni kenshi Kate Bashabe agenda afasha abana kubona ibikoresho n’ubundi bushobozi butuma babasha kwiga neza hari kandi n’ibindi bikorwa birimo nko gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye n’ibindi.\

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA BRUCE MELODIE KWA KATE BASHABE! ABANA 660 BAFASHIJWE

">

Ibikoresho byatanzwe byakozwe na Rahura imwe muri kompanyi zikora ibikoresho byo mu biro kandi yiteguye gushyigikira imishinga itandukanye ijyanye n'ubureziBruce Melodie asuhuzanya n'umwe mu bana bahawe ibikoresho by'ishuri wanasusurukije abantu mu buryo bw'indirimboAkanyamuneza kari kose ku bana baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri bakibutswa ko imbere  hazaba heza nibashyira imbaraga mu kwigaMeya w'Akarere ka Bugesera yashimye umubyeyi wibarutse Kate Bashabe akamuremamo indangagaciro yo gufasha no kuzirikana abandiMu bana 660 bafashijwe harimo 60 bari barataye ishuri ,Kate Bashabe azakomeza gukurikirana anabamenyera ibindi nkenerwa kugira ngo bakomeze kwigaAbana bahawe amakayi, amakaramu, ibikapu na Kabasha Cares ya Kate BashabeBruce Melodie aganira na Coach Gael umujyanama we uri na we mu bitabiye iki gikorwa cyasize akanyamuneza ku bana 660 n'imiryango yabo Bruce Melodie na Christopher bashyigikiye Kate Bashabe mu gikorwa yakoreye mu Bugesera aha barimo baganiraMama Kate Bashabe yari yaje kumushyigikira hano yashyikirizaga umwe mu bana ibikoreshoChristopher Muneza ahoberana numwe mu bana bahawe ibikoresho na Kate Bashabe Byari ibyishimo kubatuye mu Karere ka Bugesera by'umwihariko ku miryango y'abana 660 bahawe ibikoresho by'ishuri

AMAFOTO+VIDEO: Doxvisual na Lamaraxy/InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...