BTS nyuma y'uko itangaje urugendo rukomeye rw’ibitaramo ku isi ruzenguruka imijyi 34, aho abafana benshi hirya no hino ku isi bahise batangira gushaka amatike. Ariko kubera ubwinshi bw’abayashaka, bamwe bagiye bashukwa n’abantu biyitirira abagurisha amatike.
Umufana witwa Veve wo muri Indonesia ni umwe mu baguye muri uwo mutego. Nyuma yo kumara amasaha menshi ategereje ku rubuga rwa Ticketmaster kugira ngo abone itike yo kureba BTS i Jakarta, yasanze amatike yarangiye.
Nyuma ni bwo yaje kubona umuntu wagurishaga amatike kuri X (Twitter), amwishyura amadolari 1,200 kugira ngo abone amatike ane ya VIP. Avuga ko aya mafaranga yari ahwanye n’imishahara y’amezi abiri, ariko nyuma yo kohereza amafaranga uwo muntu yahise amubura.
Muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, aho BTS izakorera ibitaramo 15 muri 88 izakora ku isi, abafana bamaze gutakaza amafaranga arenga ibihumbi 100 by’amadolari kubera ubu buriganya.
Mu bihugu birimo Singapore, Thailand na Malaysia, inzego z’umutekano zatangiye kwakira ibirego by’abafana bavuga ko bambuwe amafaranga ubwo bashakaga amatike.
Muri Singapore, polisi yakiriye ibirego birenga 60 bifitanye isano n’amatike ya BTS, aho amafaranga yatakaye arenga ibihumbi 68 by’amadolari ya Singapore. Muri Thailand na ho abafana barenga 100 bagejeje ikibazo ku bayobozi bavuga ko bashutswe n’abantu babasezeranyaga kubafasha kubona imyanya myiza.
Abatekamutwe bakoresha uburyo butandukanye burimo kwinjira mu matsinda y’abafana kuri internet, kubasezeranya amatike ahendutse cyangwa imyanya yihariye, hanyuma bakabura nyuma yo kwakira amafaranga.
BTS, igizwe na RM, Jin, Suga, J-Hope, V, Jimin na Jungkook, yatangiye urugendo rwayo rushya rw’ibitaramo nyuma y’ikiruhuko cy’imyaka igera kuri itatu. Kuba itsinda ryaragarutse byatumye nyuma yo gutangaza ibi bitaramo amatike yabaye cyane ku isoko buryo abayashaka barenze inshuro 15 umubare w’ayahari.
Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo rw’ibitaramo rushobora kwinjiza BTS n’ikigo cyayo Hybe hafi miliyari ebyiri z’amadolari binyuze mu bitaramo, ibicuruzwa, indirimbo no kwamamaza.
Nyuma y'iki kibazo abashinzwe kugurisha amatike barimo ikigo cya Ticketmaster basabye abafana kwirinda kugura amatike ku bantu batizewe, bavuga ko amatike agomba kugurwa gusa ku mbuga zemewe kugira ngo birinde uburiganya.


Abafana bamwe ba BTS bari mu marira!
