U Butaliyani bugiye guca mu mashuri imyambaro ya burqa na niqab

Uburezi - 21/09/2026 3:30 PM
Share:

Umwanditsi:

U Butaliyani bugiye guca mu mashuri imyambaro ya burqa na niqab

Leta y’u Butaliyani irateganya gushyiraho amategeko mashya mu mashuri abuza kwambara burqa na niqab, akanagena umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga bashobora kuba mu ishuri rimwe.

Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ubwo yari mu gikorwa cy’urubyiruko cyateguwe n’ishyaka rye rya Brothers of Italy.

Meloni yavuze ko Leta ye igiye gushyikiriza Inama y’Abaminisitiri ingamba nshya zigamije kongera ubufatanye no kwinjiza neza abanyeshuri bakomoka mu mahanga muri gahunda y’uburezi y’igihugu.

Muri izo ngamba harimo gushyiraho ku buryo bw’amategeko umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga mu ishuri rimwe, ariko kugeza ubu Leta ntiratangaza umubare nyirizina uzashyirwaho.

Umushinga kandi uteganya ko ababyeyi b’abanyeshuri bafite ibibazo bikomeye byo kwinjira no kumenyera gahunda y’amashuri y’Ubutaliyani bashobora gusabwa kwiga ururimi rw’Igitaliyani.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko, Leta y’Ubutaliyani ivuga ko iki cyemezo kigamije gufasha imiryango gushyikirana neza n’amashuri no korohereza abana kumenyera ubuzima n’imyigire byo mu gihugu.

Meloni yanatangaje gahunda yo kubuza burqa na niqab mu mashuri. Iyi ni imyambaro imwe n’imwe ikoreshwa n’abagore b’Abayisilamu igatwikira igice kinini cy’umubiri ndetse, kuri niqab, igatwikira n’isura, aho hasigara amaso gusa.

Mu ijambo rye, Meloni yavuze ko atemera ko mu ishuri ry’Ubutaliyani abana b’Abataliyani bageza aho bumva ko babaye bake mu gihe abanyeshuri b’abanyamahanga baba ari benshi.

Yavuze ko ibyo abona nk’ikibazo cyo kwinjiza abanyeshuri mu buzima bw’igihugu bidakwiye kwitwa gusa “integration”, ahubwo ko hakenewe ingamba zifatika zifasha amashuri n’imiryango.

Ibi byatangajwe mu gihe Ubutaliyani bukomeje kwakira abimukira, ndetse ikibazo cy’uko amashuri yakwakira abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye no kubafasha kumenyera ururimi n’umuco w’igihugu kikaba kimwe mu bibazo byaganiriweho. Kugeza ubu, iyi gahunda ntiraba itegeko ryatangiye gukurikizwa.

ANSA yatangaje ko Leta irimo gutegura umushinga w’itegeko ugomba kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2026. Nyuma y’uko umushinga wemejwe na Guverinoma, ugomba guhita ukurikiza inzira isanzwe yo kwemezwa kugira ngo uhinduke itegeko.

Iyi gahunda ya Meloni yibanda ku bintu bitatu by’ingenzi: imyambarire itwikira isura mu mashuri, umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga mu ishuri, n’inyigisho z’Igitaliyani ku babyeyi b’abanyeshuri bafite ibibazo bikomeye byo kwinjira muri gahunda y’amashuri y’igihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...