Mu buzima busanzwe abahanga bemeza ko Pamela ari umuntu ugira umurava mu kazi ke ntashobora kugata kadatunganye neza. Aratuje cyane muri sosiyete abamo kandi arakunzwe ariko kandi Pamela agira ubwoba rimwe na rimwe bwo kwangwa cyane. Pamela yikundira cyane umwijima kuruta ahantu hari urumuri rwinshi. Pamela ashobora gutegura ikintu kinini cyane ariko ntiyemere kujya kumugaragaro cyangwa se ngo akiyitirire.
Pamela agira umutima mwiza cyane ku buryo aba yumva atanahungabanya isazi. Ntabwo ajya afata umwanzuro ahubutse arabanza agatekereza mbere yo gushyira mu bikorwa. Urugwiro n’umutima mwiza agira bimutera gukunda umuntu akamwimariramo wese.
Iyo abaye umugore, Pamela agaragara nk’umugore w’umutima, agira impuhwe nyinshi, ariko kandi agira umupaka. Ikibazo gikomeye agira ni uko akundwa na benshi b’igitsinagabo. Akunda 'care' (soma keya) cyane, iyo yakunze aba yakunze, agira ubugwaneza bwinshi.
Pamela ntasuzugura uwo abonye wese, avugisha ukuri nk'uko kuri, akunda kubana neza n’abaturanyi, agira umurava muri byose. Tumwe mu tuzi ba Pamela bakunda gukora harimo: kwigisha, gukina comedie, ikinamico, kwandika mu itangazamakuru, kwamamaza n’ibindi nk’ibyo.
Src:www.prenom.com
