Ubusobanuro n’imiterere by’abitwa ba “Belinda "

Utuntu nutundi - 03/01/2020 1:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro n’imiterere by’abitwa ba “Belinda "

Belinda ni izina ry’abakobwa rikomoka ku giheburayo Hevel risobanura "Ukwiyoroshya " gusa hari n’aho rikomoka ku ijambo Lind bivuga inzoka ari nayo isobanura ubwenge

Imiterere ye

Belinda ni umuntu ugira amacyenga cyane mu gihe cyo guhitamo inshuti abana nazo, ari nabyo bituma bamwe bamubona nk’umuntu wirata, biragorana cyane kugirango Belinda yigirire icyizere kuko muri we yigiramo ubwoba atazi aho buturuka

Belinda akunda guhisha amarangamutima ye cyane ariko rimwe na rimwe aramutamaza, akunda kwiyoroshya mu buzima bwe ari byo bituma yumva yatega amatwi buri wese ushatse kugira icyo amubwira ariko akumva ko nta wapfa kumwinjirira mu buzima bwe uko abonye

Iyo akiri mutoya Belinda aba ari umwana witonda udakubagana biba bisaba ko ababyeyi bamuba hafi bakamufasha kwigirira icyizere kuko aba yitinye

Belinda aharanira kugira amahoro ndetse akirinda intonganya n’ibindi byose abona ko bishobora kumuzanira ingaruka cyangwa ibikomere

Ntuzagerageze kuburanya Belinda ku kintu runaka kuko ahora ahagaze ku ijambo rye, ntushobora kumutsinda kuko ntabwo aba yibaza impamvu utari mu ruhande rwe

Mu rukundo

Belinda azi gukunda, azi kwita ku mukunzi we ndetse akamuha umwanya uhagije ariko na we akabikenera kubi, niba umukunda ntubimwereke aho ntimuzarambana, Belinda na we akunda umuntu uzi gukunda akabimugaragariza

Src: journaldesfemmes.fr 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...