Katherine
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Utaranduye”. Ba Katherine bakunze kurangwa no gukora cyane, bahorana ibakwe, babasha kuyobora, bagira amarangamutima cyane kandi bazi gufata ibyemezo.
Rebecca
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikigereki risobanura “Uwijuse”. Ba Rebecca barangwa n’ibakwe mu byo bakora byose, babasha kuyobora, bazi gufata ibyemezo, bazi gucunga umutungo kandi bagira umurava cyane mu byo bakora ku buryo ntakibasha kubabuza gukora ibyo biyemeje.
Alain
Ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Umwiza utuje”. Ba Alain bakunze kurangwa no kubasha kuyobora, barigenga, bazi gufata ibyemezo, iyo bagize icyo bashaka gukora baba bumva ntacyabaca intege kandi bahorana ibabakwe.
Ariane
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya guhanahana amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi berekana amarangamutima yabo ku buryo bworoshye.
Gloria
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyubahiro”. Ba Gloria bakunze kurangwa n’ibitekerezo byubaka, ibyo biyemeje barabisoza, bagira uburyo bwabo bwig=hariye bwo gukora, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
Priscilla
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “ibyo hambere”. Ba Priscilla bakunze kurangwa n’ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi kumenya ikibari kumutima ntibigora.
Olive
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cya Elayo”. Ba Olive bakunze kurangwa nokugenzura ibyo babona byose, bagira ibitekerezo byagutse, bagira ubushake cyane, ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi kandi bakunda umwimerere.
Christophe
ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ufashe Yezu”. Ba Christophe bakunze kurangwa no kugira ibitekerezo byagutse, ni abanyakuri kandi baritonda, ntago bapfa gucika intege ni abizerwa kandi barashishoza cyane.
Christine
Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Mesiya”. Ba Christine bakunze kuba abanyamahoro, bakunda gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bazi gufata ibyemezo kandi baririnda cyane.
Ibi ni ibisobanuro by’amwe mu mazina mwadusabye. Niba nawe ukeneye ko twazagaruka ku nkomoko y’izina ryawe ,inshuti yawe cyangwa umwe mubo mu muryango wawe, warishyira mu mwanya wagenewe ibitekerezo.