Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 05/11/2014 5:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya

Eugène ni izina ryabahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Uwavutse neza”. Ba Eugène bakunze kurangwa no gukora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima woroshye, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo kandi bamenyera vuba.

Flora ni izina ryabakoba rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanur “ururabo” Ba Flora bakunze kurangwa no kuba abahanga, bagira ubumenyi bwinshi, bagira ibitekerezo byagutse, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi barigenga.

Emerance ni izina ryabakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukwiriye”. Ba Emerance  bakunze kurangwa no gukoranaumwete, bahorana ibakwe, babasha kuyobora, barigenga kandi babasha gukemura ibibazo.

Enock ni izina ry’abakungu rikomoka ku rurimi rwIgiheburayi rikaba risobanura “Umugabo cangwa se Umuntu”. Ba Enock bakunze kurangwa no gukunda ibyo bakora cynae,bakunze kwiha intego, bakorana imbaraga, barizerwa kandi babasha kuyobora ibintu bikagenda neza.

Steven ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Uwambitswe ikamba”. Ba Steven bakunze kurangwa no gukora ibintu ku murongo, ntibakunda gucika intege, bakunda ahantu hatekanye, baraganza kandi bagira ukuri.

Rodriguez ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba rizobanura “Umunyacubahiro”. Ba Rodriguez bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyamahoro, barasesengura cyane, bagira ubushake kandi bagira umutimba ugira neza.

Emanuella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana iri kumwe natwe”. Ba Emmanuella bakunze kurangwa no  kuba ibihangange, baha agaciro ibitekerezo, bagira ubumenyi butandukanye, bakunda umwimerere kandi bagira ibitekerezo byagutse.

Ku bifuje amazinaLambert, Angelique,Celestin, Francine, Pacifique, Yvette, Solange, Jean,Claude na Mireille mwayakandaho mukabona inkuru arimo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...