Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 06/10/2014 8:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Sylvain ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanuye “Ishyamba”. Ba Sylvain bakunze kurangwa no gukunda gukora, bazi gutanga amakuru no kuganira n’abandi, bagira umutima woroshye, bakunze kugira instinzi kandi bagaragaza amarangamutima yabo.

Hugues ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ubuhanga”. Ba Hugues bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo kurusha ibikorwa bifatika, ntibivanga mu buzima bw’abandi, bagira umutima wo gufasha, ni inyangamugayo kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.

Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Alice bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo, babasha gukemura ibibazo kandi bagira udushya.

Justine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “utabera”. Ba Justine bakunze kuba abanyembaraga, bagira gahunda mu byo bakora, bazi gukemura ibibazo kandi ibyo bakora byose babikorana ubwenge bwinshi.

Nadine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini mu gisobanuro cyaryo rikaba rifatanya amazina 2 Nadege risobanura “ gutegereza wizeye” na Bernadette risobanura “Imbaraga”. Ba Nadine bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kuvugeira abandi, babasha kwakira no gutega amatwi ababagana, bariyubaha kandi babasha gukemura ibibazo.

Mireille ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/urera”. Ba Mireille bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza ku byo babona, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, ni indahemuka, bamenyera vuba kandi bazi kubana n’abandi.

Lavinia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gusukura ukoresheje amazi”. Ba Lavinia bakunze kurangwa no gukora badacika intege, bakorana imbaraga, bakunda umwimerer, baravumbura kandi bazi gufata ibyemezo.

Shania ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Imana igira imbabazi”. Ba Shania bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye ariko kandi bagahorana inyota yo kumenya, bakunze kuba abanyabwenge, babasha gukemura ibibazo, bafata umwanya bagatekereza ku byo babona kandi barigenga.

Lydia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukomoka mu gihugu cya Lydie” Ba Lydia bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa, bubahiriza inshingano kandi baraganza cyane.

Cynthia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka ku Mana” Ba Cynthia bakunze kurangwa no gusoza ibyo biyemje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukoea, barashishoza, barakora cyane kurusha ujo bavuga, bakorana umwete kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.

Nawe niba hari iryo wifuza waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarigushakira mu nkuru yacu itaha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...