Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Benigne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ugwaneza”. Ba Benigne bakunze kurangwa no kumenya ukuri ku buryo bworoshye, bamenyera vuba, bafata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo babona, baba abahuza beza kandi ni indahemuka.
Remy ni izina ry’abahungi rukomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyuma cyifashishwa mu kongera imbaraga cyitwa “Rameur”” ba Remy bakunze kurangwa no kugira ubumenyi bwagutse, bakunze kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima, bagira ibitekerezo birimo ubwenge bwinshi kandi bakunda umwimerere.
Louise ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwahembewe urugamba”. Ba Louise bakunze kurangwa n’inzozi nyinshi, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo ntakavuyo, barashishoza cyane kandi babasha gukemura ibibazo.
Jeannette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jeannette bakunze kurangwa no kwiyubaha no kwitonda, ntibajya bacika intege, ni abizerwa, bakunze kwiha intego no gukoresha imbaraga zabo zose ngo zigerweho kandi bubahiriza inshingano.
Clémence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umutuzo n’ubugiraneza”. Ba Clémence bakunze kuba ari abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bakunda abandi, ni abajyanama beza kandi ni abanyabwenge.
Yvette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “igiti cyitwa if”. Ba Yvette barangwa n’ubuhanga, gushaka kumenya, barigenga kandi baratekereza cyane.
Laetitia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunezero mwinshi”. Ba Laetitia bakunze kurangwa no gukorana imbaraga, bazi gucunga umutugo, ni abavumbuzi, bazi gufata ibemezo kandi iyo biyemeje kugira icyo bakora bashirwa bakigezeho.
Callixte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikigereki rikaba risobanura “Umwiza kurisha abandi bose”. Ba Callixte barangwa no kuvumbura cyane, iyo biyemeje ikintu bumva ko ntacyababuza kukigereho, bagira ibitekerezo bizima, bagira ingufu kandi bazi gufata ibyemezo.
Calixte ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umwiza kurusha abandi bose”. Ba Calixte barangwa no kumenya gufata imyanzuro, babasha kumva ababagana, bazi kubana n’abandi neza, bagira ibitekerezo bizima kandi babasha kuvugira abandi.
Samuel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Izina rye ni Imana”. Ba Samuel bakunze kurangwa no kwiha intego, bakunda ibyo bakora, bakorana imbaraga, barizerwa kandi babasha kuyobora neza.
Emmanuel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”. Ba Emmanuel ni abantu bamenyera vuba, bagira umutima ukunda abandi, barakora cyane kurusha kuvuga, bazi gutanga amakuru kandi berekana amarangamutima yabo.
Jeannine ni izna ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jeannine bakunze kurangwa no kugira ubumuntu, kumenya ikibari ku mutima biroroshye, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose ku murongo kandi bazi gufata ibyemezo.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tkazarikubwira mu nkuru yacu itaha
Denise IRANZI