Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Yvette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “igiti cyitwa if”. Ba Yvette barangwa n’ubuhanga, gushaka kumenya, barigenga kandi baratekereza cyane.
Miki ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikiyapani rikaba risobanura “Uruti(tige)”. Ba Miki bakunze kurangwa no kuba abayamahoro, bagira umutima mwiza, bagira ibitekerezo byagutse, ni abajyanama beza kandi ni abanyabwenge.
Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikidage risobanura “Ukomoka mu muryango w’icyubahiro”. Kumarana umwanya na Alice ni nk’umugisha kuko bahorana umunezero, bagira umtima mwiza kandi bita ku bandi. Kubera uburyo basetsa ba Alice ntibarambirana iyo bavuga uba wumva ugikneye kubumva. Bazi kubana n’abandi bahorana akanyamuneza kandi bavugisha ukuri. Ba Alice bakunda kwitabwaho n’abababona. Ni abantu bakunda kugenda cyane bitewe n’amatsiko bahorana yo kuvumbura udushya. Kubera uburyo baryoherwa n’ibyo babona ba Alice umwanya munini bawumara banezerewe ku buryo iyo ubabona uba wagira ngo nta bibazo bahura nabyo mu buzima. Baha agaciro ubucuti n’umubano mwiza mu bantu.
Julienne ni izina ry’abakobea rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa Iule”. Ba Julienne bakunze kurangwa no kugira inzozi nyinshi, bagaragaza amarangamutima abarimo, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo kandi bazi gufata ibyemezo.
Faysal ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Umucamanza”. Ba Faysal bakunze kurangwa no gukunda gukora ibintu mu buryo bwabo bwihariye, bakunze kuba abanyamategeko, bakunze kwiha inteo, bakorana imbaraga kandi bakunda impinduka.
Charles ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanuye “Imbaraga/ingufu”. Ba Charles bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, babasha gutanga amakuru uko bikwiriye, bahora babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bishobora gutera, bagira udushya kandi babasha kumenyera ibishya byose ku buryo bworoshye.
Innocent ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “udafite icyaha”. Ba Innocent bakunze kurangwa no kwiha intego, ntibarambirwa vuba, bazi gushishoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bagirirwa icyizere.
Josiane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongeera”. Ba Josiane bakuze kurangwa no kwigenga, bazi gufata ibyemezo, babasha kuyobora, iyo biyemeje kuugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi bagira ibakwe.
Fabiola ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ililatini rikaba risobanura “Ikimera cyitwa Fève”. Ba Fabiola barangwa n ‘ibakwe mu byo bakora, bagira umwete wo kugera ku byo biyemeje ndetse bumva ko ntacyabatanga imbere, babasha kuyobora, bazi gucunga umutungo kandi bagira ibitekerezo bizima.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI