Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Marcel ni izina ry’abahungu rikomoka ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intamabara cy’abagereki. Ba Marcel bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, bagira ubumenyi bwinshi, ni abahanga, barigenga kandi bafata umwanya bagatekereza kubyo babona.
Irène ni izina ry’ababobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Amahoro”. Ba Irène barangwa no kumenyera vuba, gutekereza ku byo babona buri munsi, ubudahemuka, bamenya ukuri ku buryo bwihuse batabanje kubitekerezaho cyane kandi babasha kuvuga neza ibyo babonye ku buryo ubyumvise abyumva neza nk’uwabyiboneye.
Adolphe ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikidage rikaba risobanura “Uwiyubashye kandi w’icyitegererezo”. Ba Adolphe bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo, bagira ubushake, bakunze kugira ubumenyi bwinshi butandukanye, bakunze kuba ibyamamare kandi bashyira mu bikorwa.
Cecile ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Utabona”. Ba Cecile bakunze kurangwa no kugira amategeko, bakunda impinduka, biha intego, barihariye kandi bagira imbaraga.
Frank ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohowe(free/libre)”. Ba Frank barangwa n’ibakwe mu byo bakora, bagira umurava, bahorana amatsiko, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.
Clémence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umutuzo n’ubugiraneza”. Ba Clémence bakunze kuba ari abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bakunda abandi, ni abajyanama beza kandi ni abanyabwenge.
Antony ni izina ry’abagabo rikomoka mu ndimi 2. Mu Kilatini risobanura “Utagereranywa” naho mu Kigereki risobanura “Ururabo”. Ba Antony bakunze kurangwa no kwiha intego n’icyerekezo, bakorana ingufu, bakunda ibyo bakora, bagaragariza imbaraga mu mirimo yabo kandi ni abayobozi beza.
Claudette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudette bakunze kurangwa no kuba abanyamategeko, bakunda impinduka, bakorana ingufu, bakunze kwiha intego kandi bagira gahunda.
Ariane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi bagaragaza ikibari ku mutima mu buryo bworoshye.
Johnson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba bisobanura “Umuhungu wa John”. Ba Johson barangwa n’amatsiko menshi, barigenga, bahorana ibakwe, bagira n’umurava kandi bagira umutima w’impuhwe.
Grâce ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “Impuhwe”. Ba Grâce barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, baba bihariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bakunze kuba ibihangange, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI