Izina ry’umunsi ni Ella, izina ry’umukobwa w’imfura w’umuhanzi Muyombo Thomas cyangwa se Tom Close, umuhanzi wegukanye PGGSS ya mbere mu mateka yayo ubwo yari akiri umusore ubu akaba yamaze kuba umugabo aho yashakanye na Niyonshuti Ange Tricia ndetse na se w’umwana we wa mbere. Iri niryo zina yahaye umukobwa we rero.
Ella rero ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba”. Ba Ella bakunze kurangwa no kugaragaza cyane amarangamutima yabo, bazi gutanga amakuru no kuganira n’abandim barakora cyane kurusha kuvuga, bamenyera vuba kandi bagira umutima w’impuhwe.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Myriam ni izina ry’abakobwa rikomoka k rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/Urera”. Ba Myriam bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo babona, bagira ubumnyi butandukanye, ni abanyabwenge, ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa kandi barigenga.
Olive ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cya Elayo”. Ba Olive bakunze kurangwa nokugenzura ibyo babona byose, bagira ibitekerezo byagutse, bagira ubushake cyane, ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi kandi bakunda umwimerere.
Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.
Maxime ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uruta abandi”. Ba Maxime bakunze kurangwa no gufata umwanya abagatekereza kubyo babona, bakunze kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bazi kubana neza n’abandi, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.
Geoffrey ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Amahoro y’Imana”. Ba Geoffrey bakunze kurangwa no kugira umutima mwiza, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyabwenge kandi bazi kujya inama.
Christian ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Mesiya”. Ba Christian bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, barigengesera cyane, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babasha kubana neza n’abandi kandi babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye cyane.
Gloria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyubahiro”. Ba Gloria bakunze kurangwa n’ibitekerezo byubaka, ibyo biyemeje barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
James/Jacques ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Kwiyegereza”. Ba James/Jacques bakunze kurangwa no kuba ibihangange, kumenya utuntu twinshi dutandukanye, baha agaciro ibitekerezo kurusha ibintu, bakunda ibintu by’umwimerere kandi bagira gahunda mu byo bakora.
Fabrice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyabikorikori”. Ba Fabrice bakunze kurangwa no kugaragariza imbaraga zabo mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, icyo biyemeje bashirwa bakigezeho kandi barasesengura cyane buri kintu cyose babonye.
Anita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anitabakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose muri gahunda nta kavuyo kandi bagaragaza icyo batekereza ku buryo bworoshye.
Sandra ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Urinda ikiremwamuntu”. Ba Sandra barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.
Léonce ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rkaba risobanura “Intare”. Ba Léonce bakunze kurangwa no kutivanga mu buzima bw’abandi, baha agaciro ibitekerezo, ni inyangamugayo, babanza gutekereza buri gihe mbere yo kugira icyo bakora kandi baritanga cyane.
François ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohotse”. Ba François bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bakunda umutekano, ntibapfa gucika intege, bagira ibitekerezo byagutse kandi bazi gufata ibyemezo.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI