Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 13/08/2014 5:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:

Gisele ni izina ry'abakobwa rikomoka ku rurimi rw'Ikidage rikaba risobanura "Inkota". Ba Gisele bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bamenyera vuba, bagira igikundiro kandi babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi bahura na zo

Charles ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanuye “Imbaraga/ingufu”. Ba Charles bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, babasha gutanga amakuru uko bikwiriye, bahora babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bishobora gutera, bagira udushya kandi babasha kumenyera ibishya byose ku buryo bworoshye.

Oscar ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Icumu ry’Imana”. Ba Oscar bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi, bariyubaha kandi bagira ibitekerezo byagutse.

Évelyne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Ubuzima/Utanga ubuzima”. Ba Évelyne barangwa no kuba abahanga cyane, batekereza cyane kubyo babona, bakunda kuba bazi ibintu byinshi, barigenga kandi bagira igikundiro.

Innocent ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “udafite icyaha”. Ba Innocent bakunze kurangwa no kwiha intego, ntibarambirwa vuba, bazi gushishoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bagirirwa icyizere.

Josiane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongeera”. Ba Josiane bakuze kurangwa no kwigenga, bazi gufata ibyemezo, babasha kuyobora, iyo biyemeje kuugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi bagira ibakwe.

Fabiola ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ililatini rikaba risobanura “Ikimera cyitwa Fève”. Ba Fabiola barangwa n ‘ibakwe mu byo bakora, bagira umwete wo kugera ku byo biyemeje ndetse bumva ko ntacyabatanga imbere, babasha kuyobora, bazi gucunga umutungo kandi bagira ibitekerezo bizima.

Fred ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ububasha bw’amahoro”. Ba Frd bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi bagira ubushake.

Benjamin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umuhugu wo mu majyepfo”. Ba Benjamin bakunze kurangwa no gukora badacika intege, bakorana ingufu, ni abavumbuzi, bagira umwimerere kandi bazi gufata ibyamezo.

Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa  no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.

Alexis ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Kurwanirira ikiramwamuntu”. Ba Alexis bakunze kurangwa n’ubuhanga, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bavuga, bazi gufata ibyemezo kandi bahora bifuza kumenya.

Alfred ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Amahoro n’icyubahiro”. Ba Alpfed bakunze kurangwa no kumenya kuyobora neza, bagira ibitekerezo byagutse, bakora badacika intege, bariyubaha kandi bahorana ibakwe.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...