Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 01/07/2014 1:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya:

Igor ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage risobanura “Umuhungu n’umurinzi. Ba Igor bakunze kurangwa no kucisha make kandi bakagira n’ukuri, ntibajya bapfa gucika intege, bubahiriza inshingano zabo, bagirirwa icyizere kandi bazi gufata ibyemezo.

Honorine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwubashywe. Ba Honorine bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje barabikora byose kandi bakabisoza, iyo bakora bakoresha imbaraga zose bafite kandi babasha kuba abayobozi beza.

Marguerite ni izina ryabakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigareki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Marguerite bakunze kurangwa no kugira umutima utabara, bashira mu bikorwa ibyo biyemeje, ntibvakunda kwivanga mu buzima bw’abandi kandi bariyubaha.

Abadusabye amazina nka Alice, Olive, Jean, Esperence, Tessy mwayakandaho mugasoma inkuru aherereyemo

Nikita ni izina rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki  rishobora kwitwa umuhungu cyangwa se n’umukobwa rikaba risobanura “Intsinzi y’abaturage” Ba Nikita bakunze kurangwa no kumenya guhanga udushya, bazi kwiha intego, babasha gutanga imbaraga, bazi gutegeka kandi babasha gukemura ibibazo.

Lorraine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rwIkilatini rikaba risobanura “Ikamba rikozwe mu mababi y’igiti cyitwa “laurier”. Ba Lorraine bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo babona, babasha gukemura ibibazo, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, barashishoza kandi bazi kubana n’abantu.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...