Dore amwe muyo mwifuje kumenya:
Salomon ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umunyamahoro utuje”. Ba Salomon bakunze kurangwa no gukora cyane, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gumora, ibyo biyemeje byose barabikora, bahorana umwete mu kazi kandi bariyubaha.
Medard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomeye”. Ba Medard bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, kumenya icyo batekereza biroroshye, bagira inzozi nyinshi, bagira ubumuntu kandi bazi gufata ibyemezo.
Ross ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Indogobe”. Ba Ross bakunze kurangwa no kwiha intego, bagira ingufu, bazi gucunga umutungo, bakunda cyane ibyo bakora kandi ibyo bakora byose babikorana ubwitonzi n’ubuhanga.
Gérard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umwambi ukomeye” Ba Gérard bakunze kurangwa no kumenya gufata umwanzuro, ibyo batangiye bashyirwa ari uko babirangije, imbaraga zabo zose zibonekera mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bw’umwihariko bwo gukora kandi barangwa n’insinzi.
Adeline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Adeline bakunze kurangwa no guhorana ibakwe, bagira amatsiko, barigenga, bazi gufata ibyemezo kandi bahorana umwete.
Josephine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongera”. Ba Josephine bakunze kurangwa no gufata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babsha gukemura ibibazo, bagira ubutwari mu bihe bikomeye, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye kandi bazi kubana.
Anita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anitabakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose muri gahunda nta kavuyo kandi bagaragaza icyo batekereza ku buryo bworoshye.
Winnie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi utagatifujwe”. Ba Winnie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi neza, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi, bariyubaha kandi bagwa neza.
Brunella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ingabo zifashiswa kwirinda ku rugamba”. Ba Brunella bakunze kurangwa no kugira gahunda, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kugirirwa icyizere kandi barihambira cyane.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tikazarigusobanurira mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI