Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 05/06/2014 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya

Emmanuel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”. Ba Emmanuel ni abantu bamenyera vuba, bagira umutima ukunda abandi, barakora cyane kurusha kuvuga, bazi gutanga amakuru kandi berekana amarangamutima yabo.

Henriette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umugore mu rugo”. Ba Herniette bakunze kurangwa no kwigenga,  bagira amatsiko cyane, bahorana umwete, bakorana ibakwe kandi baha agaciro amarangamutima cyane.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ururimirw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita barangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi bashobora guhura nazo, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho ku buryo bworoshye.

Théogène ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki bikaba bivuga “Ukomoka ku Mana”. Ba Théogène bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babona ibintu mu rurhande rwiza birengagije ibibi bishobora kuzana nabyo, bakunze guhanga udushya kandi barashishoza cyane.

Amanda ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umukundwa”. Ba Amanda bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo babona, bagira ubumenyi butandukanye, barigenga, ni abanyabwenge kandi ni abahanga.

Iris ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umukororombya”. Ba Iris barangwa no kuba abayobozi beza, bazi kwirinda, iyo biyemeje gukora ikintu baba bumva ntacyabaca intege, barigenga kandi bagira ibakwe.

Rebecca ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikigereki risobanura “Uwijuse”. Ba Rebecca barangwa n’ibakwe mu byo bakora byose, babasha kuyobora, bazi gufata ibyemezo, bazi gucunga umutungo kandi bagira umurava cyane mu byo bakora ku buryo ntakibasha kubabuza gukora ibyo biyemeje.

Eddy ni izina ry’abahungu rikaba rikunze gukoreshwa nk’impine y’amazina yose atangizwa na Ed. Ba Eddy barangwa no gutekereza cyane kubyo babona, babasha kumenya ukuri ku buryo bworoshye, ntibahemuka, bamenyera vuba kandi babasha kuvuga no gusobanura neza ibyo babonye cyangwa bumvise kubyuryo ubumva asa n’uwari uhibereye.

Etienne ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “uwambitswe ikamba”. Ba Etienne barangwa no gukunda ikiremwamuntu, bagira inzozi nyinshi, kumenya ibibari ku mutima biroroshye, bagira umutima mwiza kandi ntamarimanganya bagira.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...