Dore amwe muyo mwifuje kumenya:
Eunice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanur “Uwazanye intsinzi”. Ba Eunice bakunze kurangwa no gukora cyane, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo, bamenyera vuba kandi bagira umutima mwiza.
Morgan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Iki Breton rikaba risobanura “uwavukiye ku nyanja” Ba Morgan bakunze kurangwa no kwiyubaha, bagira umwete, bahorana ibakwe, bakunze kugira intsinzi kandi ni abanyamatsiko cyane.
Henriette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umugore mu rugo”. Ba Herniette bakunze kurangwa no
Sabine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uturiye Ubutariyani bwo hagati”. Ba Sabine bakunze kurangwa no gukorana ingufu, baravumbura, bakunda umwimerere, bazi gufata ibyemezo kandi iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.
Chris ni izina ry’abahungu ry’impine y’amazina yose atangizwa n’ijambo Chris(Christian, Christopher,..). Ba Chris bakunze kurangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo, bagira umutima w’impuhwe kandi bamenyera vuba.
Darcy ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umugabo ufite uruhu rwirabura”. Ba Darcy bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bakunze gutsinda, bakunda amahoro kandi babasha kujya inama.
Ruth ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umukunzi”. Ba Ruth bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwohariye bwo gukora, babasha kumvikanisha neza ibyo batekereza, ntago bapfa gucika intege, bavugisha ukuri kandi bakunda kuba ahantu hatekanye
Gaëlle ni izina ry’abakobwa rikomoka k’ururimi rw’ikibreton rikaba risobanura “NYgasani nyirimpuhwe”. Ba Gaëlle bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, bajya inama, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyamahoro kandi bagira impuhwe.
Pacifique ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyamahoro”. Ba Pacifique bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, nta kavuyo bagira, bubahiriza inshingano, bagira ibitekerezo b yagutse kandi barakora kurusha kuvuga.
Denise IRANZI