Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 29/05/2014 3:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:

Clarisse ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwamenyekanye cyane kubw’ibikorwa bye byiza”  Ba Clarisse bakunze kurangwa no guhorana umwete n’ibakwe, barigenga, bagira amatsiko cyane kandi bazi gufata ibyemezo.

Jean ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bazi gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo

Marie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/urera”. Ba Marie bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, ibyo bakora byose baba bumva ntacyababuza kubigeraho, bahorana ibakwe, babasha kuyobora neza kandi bagira ubwigenge.

Vianney ni izina ry’abahungu Rifite inkomoko ku mupadiri wari umunyabugeni mu kinyejana cya 20. Ba Vianney bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo cyane, bariyubaha, bakunze gutsinda, bazi gufata ibyemezo kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi.

Aimé ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukundwa”. Ba Aimé bakunze kurangwa no gutegeka cyane, bagira udushya, bazi gufata ibyemezo kanzi biha intego.

Francine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohotse”. Ba Francine bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, ni abahanga n’abanyabwenge, bafata umwanya wo gutekereza ku byo bakora kandi barashishoza.

Bernard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ingufu”. Ba Bernard bakunze kurangwa no guhorana imbaraga nyinshi, bahorana inyota inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, ibyo biyemeje byose baruhuka ari uko babishyize mu bikorwa, bazi gufata umwanzuro, bakunda cyane ibyo bakora.

Marcel ni izina ry’abahungu rikomoka ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intamabara cy’abagereki. Ba Marcel bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, bagira ubumenyi bwinshi, ni abahanga, barigenga kandi bafata umwanya bagatekereza kubyo babona.

Salomon ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umunyamahoro utuje”. Ba Salomon bakunze kurangwa no gukora cyane, bagira uburyo bwabo  bwihariye bwo gumora, ibyo biyemeje byose barabikora, bahorana umwete mu kazi kandi bariyubaha.

Medard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomeye”. Ba Medard bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, kumenya icyo batekereza biroroshye, bagira inzozi nyinshi, bagira ubumuntu kandi bazi gufata ibyemezo.

Ross ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Indogobe”. Ba Ross bakunze kurangwa no kwiha intego, bagira ingufu, bazi gucunga umutungo, bakunda cyane ibyo bakora kandi ibyo bakora byose babikorana ubwitonzi n’ubuhanga.

Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...