Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 27/05/2014 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Cedric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba risobanura “Uhagarariye/uyoboye urugamba”. Ba                 Cedric bakunze kurangwa no kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bagira umutima w’impuhwe, ni abajyanama beza, ni abanyamahoro kandi ni abanyabwenge.

Filemon ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukunda ukwezi”. Ba Filemon bakunze kurangwa no kubasha kuvugira abandi, bariyubaha, bagira ibitekerezo byagutse, babasha gutega abandi amatwi kandi babasha kubana n’abandi neza.

Lydie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Ukomoka mu gihugu cya Lydie giherereye ku mugabane wa Aziya”. Ba Lydie bakunze kurangwa no kwiha intego, barategeka cyane, bagira ingufu nyinshi, bagira umutima ufasha kandi bakunda impinduka.

Viviane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uriho”. Ba Viviane bakuze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, barategeka cyane, bakunda impinduka, bakorana imbaraga kandi bazi kwiha intego.

Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo.

Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Philippe ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukunda indogobe”. Ba Philippe bakunze kurangwa no gukorana imbaraga, barategeka cyane, bagira umutima ufasha, barakora cyane kurusha kuvuga kandi bakunda impinduka.

Aline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umunyacyubahiro”. Ba Aline bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bagira umwete, bagira amatsiko cyane, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.

Fabrice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyabikorikori”. Ba Fabrice bakunze kurangwa no kugaragariza imbaraga zabo mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, icyo biyemeje bashirwa bakigezeho kandi barasesengura cyane buri kintu cyose babonye.

Nawe niba hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...