Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 13/05/2014 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Delphina ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “igifi kinini cyo mu bwoko bwa Dauphin. Ba Delphina bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bagira umutima w’impuhwe, bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje,bagira umutima wo kwihangana kandi ni abanyamahoro.

Rosine ni izina ry’abakobwa riikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Iroza”. Ba Rosine bakunze kurangwa no kubasha kumvikanisha ibibarimo, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, bakunda ahantu hatekanye kandi barihambira cyane.

Yves ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. Ba Yves ni abantu bagira imbaraga nyinshi, bakunda gutsinda inshuro nyinshi mu byo bakora, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane imirimo yabo kandi ni abantu bitanga cyane mu kazi kabo.

René ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba sisobanura “kongera kuvuka”. Ba René bakunze kurangwa no gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bazi kujya inama, bagira umutima w’impuhwe, bakunda amahoro kandi ni abanyabwenge.

Moses/Moïse ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Uwarokorewe mu mazi.” Ba Moses bakunze kurangwa n’ubuhanga, ubwenge, kwigenga, gufata umwanya wo gutekereza ku byo babona, bariyubaha kandi bazi gufata imyanzuro.

Jean ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bazi gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo.

Carine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umwimerere”. Ba Carine bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, bagira ibakwe, bahorana amatsiko, barigenga kandi bahorana umwete.

Rebecca ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikigereki risobanura “Uwijuse”. Ba Rebecca barangwa n’ibakwe mu byo bakora byose, babasha kuyobora, bazi gufata ibyemezo, bazi gucunga umutungo kandi bagira umurava cyane mu byo bakora ku buryo ntakibasha kubabuza gukora ibyo biyemeje.

Jessy ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Iki gihe/Nonaha”. Ba Jessy bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, birinda akavuyo, bakunda imiryango yabo, baraganza cyane kandi barategeka.

Nawe uramutrse hari iryo wifuza kumenya waritwandikira tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...