Dore amwe muyo mwifuje kumenya
Kevin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuhungu w’uburanga”. Ba Kevin bakunze kurangwa no kwigenga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, bakunze kuba abahanga n’abanyabwenge.
Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo.
Ange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Intumwa”. Ba Ange bakunze kurangwa no kugira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi bagaragaza cyane ibyo batekereza.
Aline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umunyacyubahiro”. Ba Aline bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bagira umwete, bagira amatsiko cyane, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.
Angelique ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Intumwa”. Ba Angelique barangwa no kumenya gutegeka, bakunda impinduka, barakora cyane kurusha uko bavuga, bagira ingufu kandi bagira n’umutima woroshye.
Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Alice bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo, babasha gukemura ibibazo kandi bagira udushya.
Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.
David ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umukundwa”. Ba David barangwa no kumenya kwuha gahunda ihamye, bakora ibintu byose muri gahunda, bazi kubahiriza inshingano kandi ni abantu umuntu abashi kugirira icyizere
Albert ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uw’icyitegererezo”. Ba Albert bakunze kurangwa no kudapfa gucika integer, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gucunga neza umutungo, bazi gufata ibyemezo kandi bakunda ahantu hatekanye.
Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI