Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 23/04/2014 6:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muo mwifuje kumenya:

Farida ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Rukumbi”. Ba Farida bakunze kurangwa no kugaragaza amarangamutima yabo, babasha gutanga amakuru, bamenyera vuba, barakuroa cyane kurusha uko bavuga kandi bagira umutima w’impuhwe.

Noah ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurii rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Utuje”. Ba Noah bakunze kurangwa no kubana neza n’abandi, bagwa neza, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi kandi bariyubaha.

Enos ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umugabo” Ba Enos bakunze kurangwa no gukunda cyane ibyo bakora, bakunze kwiha intego, bakorana ingufu, ibyo bakora byose babikorana ubushishozi n’ubwenge bwinshi

Rachel ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Intama”. Ba Rachel bakunze kurangwa no kubasha kuvugira abandi, babasha kunva ababagana, babasha kubana n’abandi neza, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.

Arthur ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igicelte bikaba bivuga “Ikirura”. Ba Arthur bakunze kurangwa no gukoresha ingufu, ni abavumbuzi, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabaca intege, bakunda umwimerere kandi bahorana gahunda.

Gloria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyubahiro”. Ba Gloria bakunze kurangwa n’ibitekerezo byubaka, ibyo biyemeje barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.

Ange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Intumwa”. Ba Ange bakunze kurangwa no kugira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi bagaragaza cyane ibyo batekereza.

Nawe uramutse hari iryo wifuza kumenya waritwandikira tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...