Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 14/04/2014 6:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya:

Sabine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uturiye Ubutariyani bwo hagati”. Ba Sabine bakunze kurangwa no gukorana ingufu, baravumbura, bakunda umwimerere, bazi gufata ibyemezo kandi iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.

Adeline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Adeline bakunze kurangwa no guhorana ibakwe, bagira amatsiko, barigenga, bazi gufata ibyemezo kandi bahorana umwete.

Carine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umwimerere”. Ba Carine bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, bagira ibakwe, bahorana amatsiko, barigenga kandi bahorana umwete.

Celestin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ufitanye isano n’ijuru”. Ba Celestin bakunze kurangwa no guhorana gahunda, bafira umutima w’impuhwe, babasha gukemura ibibazo, bagira amahoro kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora icyo ari cyo cyose.

Nick ni izina ryy’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Intsinzi y’abaturage”. Ba Nick bakunze kurangwa no kumenya kuyobora, ni abizerwa, barigenga, bagira ibakwe kandi icyo biyemeje gukora baruhuka bakigezeho.

Cindy ni izina ry’abakobwa rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka ku Mana”. Ba Divine bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bakorana umwete, barigenga, bagira umutima woroshye kandi babasha kuyobora.

Paulin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuto cyangwa se umunyantege nke”. Ba Paulin bakunze kurangwa no kumva ntacyababuza gukora icyo biyemeje, babasha kuyobora, bazi gufata ibyemezo, bagira umutima wo gufasha ababaye kandi bahorana ibakwe.

Boris ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igislave rikaba risobanura “Umurwanyi”. Ba Boris bakunze kurangwa no kudakunda kwivanga mu buzima bw’abandi, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, baritanga kandi ni inyangamugayo

Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ntibivanga mu buzima bw’abandi, babasha gukemura ibibazo, ni inyangamugayo kandi baha agaciro ibitekerezo kurusha ibintu bifatika.

Bruno ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uburyo bwo kwirinda/bwo kwirwanaho”. Ba Bruno barangwa no kwigenga, ubuhanga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona kandi mbere yo kugira icyo bakora cyose babanza kugitekerezaho.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritubwira tukazarikumbwira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...