Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 03/04/2014 6:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:

Ruth ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umukunzi”. Ba Ruth bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwohariye bwo gukora, babasha kumvikanisha neza ibyo batekereza, ntago bapfa gucika intege, bavugisha ukuri kandi bakunda kuba ahantu hatekanye.

Clément ni izina ry’abahungu rikomoka mu ruyrimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umutuzo n’ubugiraneza”. Ba Clément bakunze kurangwa no kutivanga mu buzima bw’abandi, baha agaciro ibitekerezo kurusha ibintu bifatika, ni inyangamugayo, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora kandi baritanga cyane.

Diane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “ukomoka ku Mana”. Ba Diane barangwa no kubahiriza inshingano zabo, bakunda imiryango yabo, baganza cyane abo bari kumwe mu matsinda atandukanye bazi gukemura ibibazo kandi birinda ikaduruvayo mu byo bakora byose.

Celestin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ufitanye isano n’ijuru”. Ba Celestin bakunze kurangwa no guhorana gahunda, bafira umutima w’impuhwe, babasha gukemura ibibazo, bagira amahoro kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora icyo ari cyo cyose.

Claudine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudine bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abajyanama beza kandi babasha gukemura ibibazo.

Felicien ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Unezerewe”. Ba Felicien bakunze kurangwa no kugasragaza amarangamutima yabo, bagira inzozi nyinshi, bagira ibitekerezo byubaka, bagira ubumuntu kandi bakora ibintu bose kuri gahunda.

Nawe uramutse hari iryo wifuza kumenya waritwandikora mu gitejerezo cyamwe tukazarikugezaho mu nkuru yacu utaha.

Denise IRANZI

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...