Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Kevin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuhungu w’uburanga”. Ba Kevin bakunze kurangwa no kwigenga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, bakunze kuba abahanga n’abanyabwenge.
Sabine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uturiye Ubutariyani bwo hagati”. Ba Sabine bakunze kurangwa no gukorana ingufu, baravumbura, bakunda umwimerere, bazi gufata ibyemezo kandi iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.
Serge ni izina ry’abahubgu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gufasha abandi/ kubagirira akamaro”. Ba Serge bakunze kurangwa no gutekereza cyane, ntiabakunze kwivanga mu buzima bw’abandi, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bazi gufata ibyemezo kandi bakunda ibintu by’umwimerere
Chantal ni izina ry’abakobwa rikaba ryari izina ry’umuryango nyuma riza kuba izina. Ba Chantal barangwa na guhunda mu byo bakora byose, baravumbura cyane, iyo biyemeje kugira icyo bakora bumva ntacyabakanga imbere, bagira ingufu kandi baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika.
Gérard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umwambi ukomeye” Ba Gérard bakunze kurangwa no kumenya gufata umwanzuro, ibyo batangiye bashyirwa ari uko babirangije, imbaraga zabo zose zibonekera mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bw’umwihariko bwo gukora kandi barangwa n’insinzi.
Adeline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Adeline bakunze kurangwa no guhorana ibakwe, bagira amatsiko, barigenga, bazi gufata ibyemezo kandi bahorana umwete.
Denise/Denyse ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba rivuga “Umukobwa w’Imana”. Ba Denise barangwa no kumenya aho ukuri guherereye ku buryo bworoshye, ni indahemuka, babasha kuvuga neza ikintu babonye kuburyo buri ewse ucyumva agisobanukirwa nk’uwari uhari, batekereza cyane ku byo babona kandi bazi gufata ibyemezo.
Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu y’ubutaha.
Denise IRANZI