Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 28/02/2014 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya:

Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa  no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.

Yves ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. Ba Yves ni abantu bagira imbaraga nyinshi, bakunda gutsinda inshuro nyinshi mu byo bakora, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane imirimo yabo kandi ni abantu bitanga cyane mu kazi kabo.

René ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba sisobanura “kongera kuvuka”. Ba René bakunze kurangwa no gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bazi kujya inama, bagira umutima w’impuhwe, bakunda amahoro kandi ni abanyabwenge.

Gustave ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurwanyi”. Ba Gustaave bakunze kurangwa no kugira amatsiko cyane, bahorana ibakwe, bagira umutima woroshye, bakunze kugira instinzi kandi bahirana umurava.

Laurence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwambitswe ikamba ry’ururabo rwitwa Laurier”. Ba Laurence bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bazi gufata ibyemezo, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bakunda umwimerere kanzi bakunze kuba ibihangage.

Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’igicelte rikaba risobanura “Imbaraga/ingufu”. Ba Brigitte bakunze kurangwa n’ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bahorana inzozi, bagira impuhwe kandi kumenya ikibari ku mutima birorshye.

Naomi ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umwiza”. Ba Naomi bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye, bakunze kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bagira ubufasha kandi bazi gufata ibyemezo.

Eustache ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umusaruro utubutse”. Ba Eustache bakunze kurangwa no kumenya gucunga umutungo, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabakoma mu nkokora, babasha kuyobora, barashishoza kandi bahorana ibakwe.

Frank ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohowe(free/libre)”. Ba Frank barangwa n’ibakwe mu byo bakora, bagira umurava, bahorana amatsiko, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.

Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...