Katia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanuye “Igitunganye”. Ba Katia bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, nta kavuyo bagira, baraganza cyane, babasha kubahiriza inshingano kandi barategeka.
Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.
Yves ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. Ba Yves ni abantu bagira imbaraga nyinshi, bakunda gutsinda inshuro nyinshi mu byo bakora, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane imirimo yabo kandi ni abantu bitanga cyane mu kazi kabo.
René ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba sisobanura “kongera kuvuka”. Ba René bakunze kurangwa no gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bazi kujya inama, bagira umutima w’impuhwe, bakunda amahoro kandi ni abanyabwenge.
Gustave ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurwanyi”. Ba Gustaave bakunze kurangwa no kugira amatsiko cyane, bahorana ibakwe, bagira umutima woroshye, bakunze kugira instinzi kandi bahirana umurava.
Josephine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongera”. Ba Josephine bakunze kurangwa no gufata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babsha gukemura ibibazo, bagira ubutwari mu bihe bikomeye, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye kandi bazi kubana.
Chris ni izina ry’abahungu ry’impine y’amazina yose atangizwa n’ijambo Chris(Christian, Christopher,..). Ba Chris bakunze kurangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo, bagira umutima w’impuhwe kandi bamenyera vuba.
Winnie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi utagatifujwe”. Ba Winnie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi neza, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi, bariyubaha kandi bagwa neza.
Brunella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ingabo zifashiswa kwirinda ku rugamba”. Ba Brunella bakunze kurangwa no kugira gahunda, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kugirirwa icyizere kandi barihambira cyane.
Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.
Denise IRANZI