Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 11/02/2014 6:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina yamanyamahanga twitwa benshi ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Laurence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwambitswe ikamba ry’ururabo rwitwa Laurier”. Ba Laurence bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bazi gufata ibyemezo, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bakunda umwimerere kanzi bakunze kuba ibihangage.

Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’igicelte rikaba risobanura “Imbaraga/ingufu”. Ba Brigitte bakunze kurangwa n’ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bahorana inzozi, bagira impuhwe kandi kumenya ikibari ku mutima birorshye.

Kevine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikinya-Irlande rikaba risobanura “umukobwa mwiza”. Ba Kevine bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bareba ibintu mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi, bagira udushya, bazi kubana n’abandi kandi babasha kumenyera vuba.

Aimable ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ufite igikundiro/ushimishije”. Ba Aimable barangwa no gufata ibyemezo, bakunze kuba ibihangange, bagira ubumenyi ku bintu bitandukanye, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu kandi bagira gahunda mubyo bakora.

Valentin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ugaragaza ubutwari mu bihe bikomeye”. Ba Valentin bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo bavuga, bahorana inyota yo kumenya, bagira gahunda, bakunze kuba abahanga kandi babasha gukemura ibibazo.

Dawson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umukundwa”. Ba Dawson bakunze kurangwa no kubasha kumvikanisha ibibarimo, icyo biyemeje baruhuka bakigezeho, bakunda ahantu hatekanye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bariyubaha.

Emilienne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilienne bakunze kurangwa n’ ingufu, ni abavumbuzi, babasha gukurura abagabo cyane, bakunda umwimerere kandi icyo biyemeje gukora baba bumva ntacyabatanga imbere.

Claudine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudine bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abajyanama beza kandi babasha gukemura ibibazo.

Isaac ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo rikaba risobanura “Guseka”. Ba Isaac bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, barategeka, nta kavuyo bagira, baraganza cyane kandi bakunda imiryango yabo.

Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...