Safi ni izina ry’abahungu rikomoka ku ndimi 2, Icyarabu n’Ikinyakameruni. Mu Cyarabu risobanura “Indahemuka” naho mu Kinyakameruni risoabura “Igitunganye”. Ba Safi bakunze kurangwa no gusoza ibyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa kandi ibyo bakora babishyiramo umutima wabo wose.
Edmond ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi w’umukire”. Ba Edmond bakunze kurangwa no gutegeka, bakunda impinduka, bahirana ingufu, bagira ubushake kandi bakunda kwiha intego.
Christele ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Mesiya”. Ba Christele barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kumenya gutegura ibikorwa bitandukanye, baririnda cyane kandi ni abanyakuri.
Yvonne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rirkaba risobanure”Igiti cyo mu bwoko bwa If” Ba Yvonne barangwa no kugira amatsiko cyane, bagira ibakwe, bagira umwete mu kazi, barigenga kandi bagira ubushake cyane.
Angel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Intumwa”. Ba Angel bakunze kurangwa no kureba ibintu mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi, babasha gutanga amakuru, bagira igikundiro, bamenyera vuba kandi bagira udushya.
Naomi ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umwiza”. Ba Naomi bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye, bakunze kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bagira ubufasha kandi bazi gufata ibyemezo.
Eustache ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umusaruro utubutse”. Ba Eustache bakunze kurangwa no kumenya gucunga umutungo, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabakoma mu nkokora, babasha kuyobora, barashishoza kandi bahorana ibakwe.
Joëla ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana ni Imana” Ba Joëla bakunze kurangwa n’ ibitekerezo byihariye, bakunda umwimerere, bahorana inyota yo kumenya, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika kandi bakunze kuba ibihangange.
Yannick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Yannick bakunze kurangwa n’amatsiko menshi, bahorana ibakwe, bahorana umwete, bagira igikundiro kandi babasha gukemura ibibazo.
Denise IRANZI