Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 01/02/2014 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina yamanyamahanga twitwa benshi ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Nick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanuye “insinzi y’abaturage”. Ba Nick barangwa no kuba abayobozi beza, barigenga, bagira ibakwe, baba bumva nta cyababuza kugera ku cyo biyemeje gukora kandi bazi kwirinda.

Nancy ni izina ry’abakobwa rikomokas ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Ubuntu/Imbabazi”. Ba Nancy barangwa no kumenya guhanahana amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo cyane, barakora kurusha uko bavuga, bamenyera vuba kandi bagira umutima woroshye.

Tessy ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “umusaruzi”. Ba Tessy barangwa n’ubwenge ndetse n’ubuhanga bwinshi, batekereza cyane ku byo babona, barigenga kandi bahorana inyota yo kumenya.

Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Frank ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohowe(free/libre)”. Ba Frank barangwa n’ibakwe mu byo bakora, bagira umurava, bahorana amatsiko, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.

Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo.

Jules ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango w’abaromani ba Iule. Ba Jules bakunze kurangwa no kwiha intego, bagirirwa icyizere, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barihambira kandi bubahiriza inshingano.

Céline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukwezi”. Ba Céline barangwa no gukunda imirimo yabo, barakora cyane kurusha kuvuga, bazi gutanga amakuru, bagira umutima wagutse(bagira impuhwe)kandi babasha kumenyera vuba.

Grâce ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “Impuhwe”. Ba Grâce barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, baba bihariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bakunze kuba ibihangange, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.

 

Pauline ni izina rikomoka mu rurimi rw'ikilatini, rikaba risobanura uworoheje cyangwa se umunyantege nke. Ba Pauline bakunze kurangwa no kuba abanayamahoro, kwicisha bugufi cyane, gushyira mu gaciro no gukunda abantu cyane.

Robert
ni izina rikomoka mu rurimi rw'ikidage, rikaba risobanura icyubahiro. Ba Robert bakunze kurangwa no kuba abagiraneza, kubasha kugira abantu inama no kuba abanyabwenge cyane.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...