Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 23/01/2014 10:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina yamanyamahanga twumva cyangwa se twitwa tuba tutazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Lambert ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Igihugu kirabagirana”. Ba Lambert bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bazi gufata ibyemezo, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bazi gucunga umutungo kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.

Cedrick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba risobaura “Ugabye igitero”. Ba Cedrick barangwa no kugira imbaraga nyinshi, bahorana iyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane ibyo bakora, babasha gukoresha neza ibyo bafite kandi ibyo biyemeje byose barabikora.

Jennifer ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Ukeye kandi utuje”. Ba Jennifer barangwa no kugaragaza ku buryo bworoshye ibibari ku mutima, bagira ubumuntu,ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi kandi babasha gukemura ibibazo.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ururimirw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita barangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi bashobora guhura nazo, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho ku buryo bworoshye.

Jacques ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Kwiyegereza”. Ba Jacques bakunze kurangwa no kuba ibihangange, kumenya utuntu twinshi dutandukanye, baha agaciro ibitekerezo kurusha ibintu, bakunda ibintu by’umwimerere kandi bagira gahunda mu byo bakora.

Bernard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ingufu”. Ba Bernard bakunze kurangwa no guhorana imbaraga nyinshi, bahorana inyota inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, ibyo biyemeje byose baruhuka ari uko babishyize mu bikorwa, bazi gufata umwanzuro, bakunda cyane ibyo bakora.

Peter ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Akabuye gato”. Ba Peter barangwa no gutegeka cyane, bagira ingufu nyinshi, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, ntibajya baha agaciro iby’abandi kandi bakunda cyane impinduka.

Faustin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukize kandi unezerewe”. Ba Faustin bakunze kurangwa n’ubumuntu, ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi, babasha gufata imyanzuro, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora.

Emile ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emile barangwa no kugaragaza ibakwe cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi, bibyo batangiye byose barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihaiye bwo gukora, babasha kuba abayobozi kandi iyo bafite icyo biyemeje baba bumva ntacyababuza kukigerah uko cyaba kimeze kose.

Nawe wifuza kumenya ubusobanuro bw’izina runaka waritwandikira tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...