Gaëlle ni izina ry’abakobwa rikomoka k’ururimi rw’ikibreton rikaba risobanura “NYgasani nyirimpuhwe”. Ba Gaëlle bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, bajya inama, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyamahoro kandi bagira impuhwe.
Vanessa ni izina ry’abakobwa rikomoka k’ururimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikinyugunyugu”. Ba Vanessa bakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu ku murongo nta kavuyo, kumenya icyo batekereza biroroshye kandi hagira impuhwe.
Beatrice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikiltini rikaba risobanura “Uwishimye/Ushimishije”. Ba Beatrice bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo, bagira ubumuntu, bahorana gahunda, bagira inzozi kandi bazi gufata ibyemezo.
Boris ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igislave rikaba risobanura “Umurwanyi”. Ba Boris bakunze kurangwa no gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bagira ibitekerezo byagutse, baritanga, ntibivanga mu buzim bw’abandi kandi bakunda umwimerere.
Chris ni izina ry’abahungu rikaba ari impine y’amazina yose atangizwa na Chris nka Christian, Christophe n’andi nkayo. Ba Chris bakunze kurangwa no gukora cyane, bazi gutanga amakuru, babasha kugaragaza amarangamutima yabo, bamenyera vuba kandi bagira impuhwe.
Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.
Pacifique ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyamahoro”. Ba Pacifique bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, nta kavuyo bagira, bubahiriza inshingano, bagira ibitekerezo b yagutse kandi barakora kurusha kuvuga.
Chantal ni izina ry’abakobwa rikaba ryari izina ry’umuryango nyuma riza kuba izina. Ba Chantal barangwa na guhunda mu byo bakora byose, baravumbura cyane, iyo biyemeje kugira icyo bakora bumva ntacyabakanga imbere, bagira ingufu kandi baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu.
Kennedy ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuyobozi uhembwa” Ba Kennedy barangwa no kuganza cyane aho baba bari, bubuhiriza inshingano nta kavuyo bagira, barategeka cyane kandi bakunda imiryango yabo.
Na we wifuza kumenya ubusobanuro bw’izina runaka waritwandikira tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI