Dore amwe mu yo mwifuje kumenya.
Sosthène ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urinda imbaraga ze”. Ba Sosthène bakunze kurangwa no kumenya kujya inama, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyamahoro kandi bagira umutima mwiza.
Jean ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bazi gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo.
Pierre ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Aklabuye gato”. Ba Pierre bakunze kurangwa n’imbaraga nyinshi, bakunda cyane ibyo bakora, bagira inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi babasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Esperance ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “kwizera”. Ba Esperance bakunze kurangwa no gukora ibyo bifuza bumva ko ntacyabakoma mu nkokora, bazi gufata ibyemezo, bakunze kuvumbura, bakoresha ingufu nyinshi kandi bagira umurima woroshye.
Juvenal ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “Ukorana imbaraga za gisore”. Ba Juvenal bakunda umutekano, ni abanyakuri, barihambira cyane kandi babasha kumvikanisha ibibarimo ku buryo bworoshye.
Jacob ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Gusimbura ikintu cyangwa umuntu mu mirimo.” Ba Jacob bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barihambira cyane, bakunda umutekano, bagira gahunda mu byo bakora kandi babasha kumvikanisha ibyo bakora cyagwa se n’ibyo bavuga.
Job ni iziana ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayio rikaba risobanura “Imana iragaba”. Ba Job bakunze kurangwa no kugira inzozi nyinshi, babasha kugaragaza ibibarimo, bagira ubumuntu, bagira umutima w’impuhwe kandi bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo.
Jérémie/Jérémiah ni izian ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana irarera”. Ba Jérémie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona, babasha kumenya ukuri ku buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo kandi ni indahemuka.
Sarah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Igikomangomakazi/Princess” Ba Sarah bakunze kurangwa no kumenya ukuri ku buryo bworoshye, ni indahemuka, bafata umwanya uhagije wo gutekerza mbere yo kugira icyo bakora, bamenyera vuba kandi bazi kubana neza.
Michel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umeze nk’Imana”. Ba Michel bakunze kurangwa n’umutima wo gufasha abababye, bagira amatsiko cyane, bagira ibakwe, ni abanyamurava kandi barigenga.
Denise IRANZI