Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Janet ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Janet bakunze kurangwa no kwishimirwa n’abantu benshi, bagira ingufu, bakunda umwimerere, baravumbura cyane kandi icyo biyemeje cyose bakugeraho.
Elias ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Nyagasani ni Imana yanjye”. Ba Elias bakunze kurangwa n’imo, bazi gufatbaraga nyinshi, barategeka cyane, bakunze kwiha intego ibyemezo kandi bakunda impinduka.
Daniella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana ni umucamanza wanjye”. Ba Daniella barangwa no kwihambira cyane, babasha kumvikanisha neza ibibarimo, batanga umutekano, bagira uburyo bwao bwihariye bwo gukora kandi bazi gufata ibyemezo.
Nelson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuhungu wa Neal”. Ba Nelson bakunze kurangwa n’ubuhanga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi barigenga.
Jackson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’icyongereza rikaba rivuga “Umuhungu wa Jack”. Ba Jackson barangwa n’ingufu nyinshi,barategeka, bakunda impinduka, bakunda kwiha intego nyinshi kandi bagira gahunda mu byo bakora byose.
Alvin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwiyubashye kandi udahemuka.” Ba Alvin bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora ibyabo, bazi kwiha intego no kuzisohoza, barihambira cyane ku murimo ntibajya bapfa kurambirwa, babasha kugirirwa icyizere kandi babasha no gukemura ibibazo.
Patrick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umuntu wiyubashye”. Ba Patrick barangwa no gukunda imiryango yabo, babasha kwirinda akavuyo mu byo bakora byose, baraganza cyane mu bo babana, bagira gahunda kandi bubahiriza inshingano.
David ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umukundwa”. Ba David barangwa no kumenya kwuha gahunda ihamye, bakora ibintu byose muri gahunda, bazi kubahiriza inshingano kandi ni abantu umuntu abashi kugirira icyizere.
Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.
Moïse ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Uwarokowe mu mazi”. Ba Moïse bakunze kurangwa no kwiyubaha cyane, bazi gufata ibyemezo, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza ku byo bavuga kandi ni abahanga.
Denise IRANZI